skol
fortebet

Ese Miss Anastasie azemera kwambara Bikini mu marushanwa ya Miss Earth 2018 ?

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Anastasie yavuze ko kwambara Bikini mu irushanwa rya Miss Earth 2018 atarabitekerezaho neza gusa mu mvugo ye humvikanamo ko kutabishyigikira.

Sponsored Ad

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Earth Rwanda 2018, akaba azanitabira iri rushanwa ku rwego rw’Isi aracyari mu cyeragati ku ngingo yo kwambara bikini, ikunze guteza impaka. Cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda iyo bagiye mu marushanwa hanze y’u Rwanda .

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ Umutoniwase Anastasie nyuma y’aho umwaka ushize, Uwase Hirwa Honorine ariwe wari wahagarariye u Rwanda.
Uyu mukobwa wanahise afata inshingano zo gutora uzahagararira u Rwanda muri Miss Earth, ubwo yari ari mu irushanwa mu gace ko kwiyerekana mu mwambaro wo kogona uzwi nka bikini, yanze kwigaragaza wese, akingaho agatambaro.

Byakuruye impaka ndende bamwe bati ‘ibyo yakoze ni byo’, kuko nta munyarwandakazi werekanye amatako ye ku karubanda, abandi bati ‘iyo wagiye mu irushanwa uba ugomba gukurikiza amategeko yose arigenga.’

Mu Kiganiro Umutoniwase Anastasie yagiranye na Isango Star yabajijwe uko azitwara nibagera mu gace ko kwiyerekana muri bikini, maze asubiza ko atarabitekerezaho neza, n’ubwo mu mvugo humvikanamo ko kutabishyigikira.

Yagize ati “ibihugu bigiye bifite imico itandukanye, umuco mfite ntabwo ari nk’uwo muri Amerika numva ko kantu k’umuco kagomba kuzamo... ndi hagati na hagati, sinzi niba nzayambara cyangwa ntazayambara. Kuyambara biragitwaye kandi kutayambara nkeka ko bishobora gutuma utsindwa.”

Inzego zishinzwe gusigasira umuco mu Rwanda, zagiye zigaragaza ko zidashyigikiye abakobwa bajya mu marushanwa mpuzamahanga bakambara bikini, kuko atari ibintu by’i Rwanda. Ingabire Habibah, Akiwacu Colombe, ni bamwe mu bambaye bikini bigateza impaka, mu gihe Uwase Hirwa Honorine na Mutesi Aurore barengejeho udutambara nibwo bigasakabaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa