skol
fortebet

Ese Mubumbyi Bernabe na mubyara wa Miss Iradukunda Liliane baracyakundana?

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

.Kuri ubu haribazwa niba Mubumbyi Bernabe agikundana na Belyse
.Amafoto aba bombi bashyiraga hanze baterana imitoma bamaze kuyasiba kuri instagram
.Ikigaragra kuri ubu nuko aba bombi urukundo rwabo rwajemo agatotsi mu buryo butazwi.

Sponsored Ad

Mubumbyi Bernabe ukinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ wanakinnye mu makipe atandukanye akomeye mu Rwanda, ashobora kuba yaratandukanye n’umukunzi ufitanye isano na Miss Rwanda 2018 ‘Iradukunda Liliane’ witwa Umuhoza Belyse.

Urukundo rwa Mubumbyi Bernabe na Belyse Umuhoza usanzwe ari mubyara wa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane rwakajije umurego mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2018, batangira kujya babisakaza ku babakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye cyane cyane Instagram.

Mu mafoto y’uruhererekane bagendaga bashyira hanze bagaragaza ko bari mu rukundo rudafunguye, umunsi ku wundi uko buri umwe ashyize hanze ifoto ayiherekeresha amagambo yumvikanisha ko bakundana urutari urumamo.

Ubu ikigaragaza ko urukundo rwabo rwakonje ni uko aya mafoto yose yabaga ku rukuta rwa instagram rwa Mubumbyi cyangwa urwa Belyse yamaze gusibwa ndetse buri wese nta foto ahuriyeho n’undi ikigaragaraho, amagambo yose bandikaga bagaragaza urukundo yamaze kuyoyoka.

Mubumbyi yamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi, yahoze akina muri Bugesera mu minsi yari agiye kujya mu igereragezwa muri Suède biza gupfuba.

Umuhoza Belyse bahoze bakundana we ni umwe mu bakobwa barangamiwe ku rubuga rwa instagram cyane ko afite abakurikira barenga ibihumbi 29.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA IMITOMA BATERANAGA:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa