skol
fortebet

Ese ShaddyBoo ajya asabwa n’umugabo we Meddy Saleh ko amusura ?

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

.ShaddyBoo yavuze ko atajya akumbura umugabo we Meddy Saleh.

.Njyewe ntago njya musura ariko abana bo baramusura.

Sponsored Ad

Umunyadushya ShaddyBoo wampamaye ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu yagarutsweho n’itangazamakuru abazwa uko umubano we n’umugabo we Meddy Saleh babanyeho nyuma yuko batandukanye.

ShaddyBoo yavuze ko we atajya amusura gusa ko abana babyaranye bamusura mu minsi yo kuruhuka nko kuwa Gatandatu no ku cyumweru.

Mu kiganiro yakomeje agirana na K TV yabajijwe icyo akora mu gihe Meddy Saleh amubwiye ngo amusure maze asubiza ko Atari yamimubira ngo kuko ngo magingo aya uburyo babanyemo nink’inshuti magara[ Best Friend]

Yagize ati” Niyari yambwira ngo musure ahubwo abana bamusura muri ‘Weekend’.”

Abajijwe niba we atajya amukumbura yasubije ko yikumbura agakumbura n’abana be gusa.

Yagize ati” Oya sinjya mukumbura ahubwo ndikumbura nkakumbura n’abana banjye.”

Yakomeje abazwa bimwe mu bintu bimujyana mu bihugu by’amaturanyi birimo Tanzania maze asubiza ko aba agiye mu bintu bifite inyungu ndetse aboneraho no kubwira abantu bamushinja kuryamana na Diamond ko bamwibeshyeho cyane.

Twakwibutsa ko Mbabazi Chadia uzwi nka ShaddyBoo ari umugore w’abana 2 yabyaranye na Meddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abandi aho batandukanye ku mpamvu zabo byite buri wese akiyemeza gukora ibye ku giti cye bakaba bahurira ku bana babyaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa