skol
fortebet

Ese Young Grace yaba atwite inda ya Pique?

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Young Grace umaze iminsi mu munyenga w’urukundo kuri ubu ashobora kuba atwite inda nkuru, nkuko yamaze guca amarenga ko yaba yiteguye kwibaruka imfura ye na Pique.

Sponsored Ad

Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace w’imyaka 26 wavukiye mu Karere ka Rubavu ari naho yatangiriye umuziki, uyu mukobwa wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yamaze guhishura ko ashobora kuba atwite inda nkuru.

Ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho video yafashwe na échographie yerekana uko ubuzima bw’umwana we bumeze mu nda. Yayiherekeje amagambo ashimangira ko afite amatsiko yo kubona umwana we.

Yagize ati “Ndi muri cya gihe kidasanzwe umugore wese yifuza mu buzima bwe. Ubu inda yanjye ni iy’agaciro nk’umutima wanjye.”

Ku wa 19 Nzeri 2018, Young Grace yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Piqué amusaba kumubera umugore. Uyu musore usanzwe akina umupira w’amaguru mu cyiciro cya Kabiri.

Amakuru ahari nuko Young Grace amaze iminsi abana n’umukunzi we munzu mu buryo bw’ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa