skol
fortebet

Fally Ipupa yasanzwemo Malariya y’imisaraba 2

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020, umuhanzi Fally Ipupa yahuye n’abaganga be muri Côte d’Ivoire atangaza ko basanze afite Malariya y’imisaraba ibiri ndetse akaba yahavuye yerekeza i Paris mu Bufaransa aho yagiye kuruhukira.

Sponsored Ad

Top Congo FM dukesha iyi nkuru, Fally yavuze ko nyuma y’igihe yari amaze akora ibitaramo byinshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika yakurijemo uburwayi bwanatumye ajyanwa mu bitaro.

Ati “Nagiye mu bitaro bya Abidjan muri Cote d’Ivoire nyuma yo kumva ntameze neza. Naririmbye mu bitaramo birindwi mu cyumweru kimwe, muri Guinée Conakry, bibiri muri Gabon, kimwe muri Mali, ikindi i Douala muri Cameroun n’ibindi bibiri muri Côte d’Ivoire aho nafatiwe n’uburwayi.”

Yavuze ko muri ibyo bitaro yagiyemo muri Abidjan basanze afite Malariya y’imisaraba ibiri, yemeza ko uru rukurikirane rw’ibitaramo byinshi ariho havuye umunaniro ukabije n’ubu burwayi.

Ku wa 30 Ukuboza 2019 Ipupa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse mu buryo butunguranye urugendo yagombaga kugirira mu Mujyi wa Kigali aho yari ategerejwe mu gitaramo gisoza umwaka wa 2019 giha ikaze uwa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa