skol
fortebet

Filime BARAFINDA yakinnyemo atahura abatekamutwe igiye kujya ahagaragara

Yanditswe: Monday 22, Jan 2018

Sponsored Ad

Iyo itangazamakuru rikwerekejeho camera n’ imfatamajwi impano ikurimo irigagaza. Barafinda Sekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda akamamara bitewe n’ amashyengo yakinnye muri filime afata abatekamutwe. Iyo filime ngo nta gihindutse iragera hanze bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.
Hafi ya buri muntu wese uri mu Rwanda azi cyangwa yumvise umugabo w’ imyaka 48 witwa Barafinda Sekikubo Fred. Uyu mugabo yamenyekanye bwa mbere tariki 12 Kamena 2017 ubwo yageraga kuri (...)

Sponsored Ad

Iyo itangazamakuru rikwerekejeho camera n’ imfatamajwi impano ikurimo irigagaza. Barafinda Sekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda akamamara bitewe n’ amashyengo yakinnye muri filime afata abatekamutwe. Iyo filime ngo nta gihindutse iragera hanze bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Hafi ya buri muntu wese uri mu Rwanda azi cyangwa yumvise umugabo w’ imyaka 48 witwa Barafinda Sekikubo Fred. Uyu mugabo yamenyekanye bwa mbere tariki 12 Kamena 2017 ubwo yageraga kuri Komisiyo y’ amatora agiye gutanga kandidatire ngo aziyamamarize kuyobora u Rwanda, ibintu byarangiye bitamuhiriye.

Nyuma y’ uko iyi nzira itamuhiriye Barafinda yahise atangira kugaragaza mu bikorwa bitandukanye by’ ubuhanzi birimo indirimo na za byenda gusetsa. Kuri iyi nshuro noneho abakunzi be bagiye kumubona muri firime yitwa Barafindafinda aho yakinnye abafata abatekamutwe nk’ uko yabitangarije UMURYANGO.

Yagize ati “Abantu bashyira imbere ibintu by’ ubwenge butaribwo bw’ uburiganya kandi bakabaye bakoresha ubwenge bwabo bagakoresha ubuhanga n’ ikoranabuhanga abo usanga ngenda mbanyata….Nzaba ndi umuyobozi ariko ntari umuyobozi ushyira imbere guhana ahubwo uza kwigisha”

Iyi filime izagaragamo umukinnyi wa filime Gasana Jean Pierre wamenyekanye nka RUKANIHENE kubera filime yakinnyemo yitwa gutyo. Barafindafinda yanditswe na Arsene Nzanywayimana.

Nzanywayimana yatangarije Umuryango ko impamvu bahisemo Barafinda ngo akine atahura abatekamutwe ari uko babonye ariwe muntu wabishobora kandi ngo babona amaze kwamamara mu Rwanda.

Yagize ati “….harimo ubucamanza, harimo no kugenza icyaha wabonaga mu by’ ukuri Barafinda ariwe ushobora kubikina. Afitemo role nyinshi azaba ari mu bantu bazavumbura umugambi w’ abantu bashaka kurya umutungo w’ abandi...Twamuhisemo kuko urebye ubona amaze kumenyekana”

Mu gihe filime zo mu bihugu byateye imbere imwe ikorwa mu gihe kirenze umwaka iyi filime Barafindafinda yatangiye gukorwa mu Ugushyingo 2017, magingo aya ba nyirayo baravuga ko yarangiye hasigaye kuyimurikira Abanyarwanda nabyo bikaba bizakorwa bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Uruganda rwa filime ni kimwe mu bishobora gutuma igihugu kimenyekana ku rwego mpuzamahanga Isi yose ikamenya umuco wacyo. Nzanywayimana wanditse filime Barafindafinda uzanayigaragaramo ari umuyobozi asaba Leta y’ u Rwanda gushyigikira uruganda rwa filime nk’ uko yashyigikira umupira w’ amaguru cyangwa umukino w’ amagare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa