skol
fortebet

Fille Mutoni umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yajyanywe mu kigo Ngororamuco

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi ukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda Fille Mutoni yasubijwe mu kigo kigorora ababaswe n’ibiyobyabwenge (Rehab), kugeza mu mpera z’uku kwezi.

Sponsored Ad

Ureberera inyungu za Fille mu muziki kuri ubu, akaba yara hoze ari n’umugabo we dore ko mu gihe gishize bari baratandukanye ‘MC Kats’, mu ntangiriro z’uku kwezi yifurije umuhanzi we ikiruhuko cyiza, kingana n’ukwezi kose kw’Ugushyingo atagaragara mu gitaramo icyaricyo cyose.

Nyum y’amagambo yavuzwe na MC Kats bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda birimo blizz.co.ug bivuga ko hari gihamya y’uko uyu mugore w’abana babiri ‘Fille’ yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Byemezwa ko umuryango wa Fille mu kwezi gushize wafashe gahunda yo kumusuzumisha mu kigo kita ku babaswe n’ibiyobyabwenge giherereye Entebbe, ndetse bikaza no kwemezwa ko kuri ubu agumayo uku kwezi kose.

Fille byavuzwe ko hari hashize igihe arwana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, byaje gutuma umuryango we wiyemeza kumujyana muri Rehab kugira ngo bakize amagara ye ndetse n’umuziki yakoraga,byashoboraga .

Nyuma yo gusuzumirwa mu kigo ngororamuco giherereye Entebbe, abo mu muryango we bahisemo kumusabira iminsi 30 yo kumara mu kigo ngororamuco yigishwa, agororwa umuco kuko ngo muri ibi bihe amaze kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

MC Kats we yanditse amenyesha abakunzi b’uyu muhanzi ko ntanahamwe azataramira muri uku kwezi , ndetse amwifuriza kugira ibiruhuko byiza

Fille Mutoni yavukiye mu Burengerazuba bwa Uganda, avuka ku babyeyi b’Abanyarwanda ‘Peter na Odette Rwibasira’ bombi bakomoka mu Rwanda.

Fille usanzwe uvuga neza ikinyarwanda mu 2013 yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘where have you been at’ ndetse niyo yakoranye na Bruce Melody bise ‘Hello’.

Ibitekerezo

  • Kuki se ataza ngo bamujyane Iwawa ko aribo bagorora neza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa