skol
fortebet

Fiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa yitabiriye umutambagiro muri Nigeria

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kuba igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017 agahembwa miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, umunyarwandakazi Fiona Muthoni Naringwa ni umwe mu bitabiriye ibirori bikomeye by’umutambagiro uzwi nka Carnival Calabar.
Fiona Muthoni Naringwa yagizwe igisonga cya mbere mu irushanwa ritegurwa na Leta ya Cross Rivers yo muri Nigeria.Yagaragiye umukobwa wo muri Botswana witwa Base Balopi wagize Miss Africa Calabar 2018.
Mu ijoro ryo kuwa 27 Ukuboza 2017 nibwo haraye hamenyekanye Miss (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kuba igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017 agahembwa miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, umunyarwandakazi Fiona Muthoni Naringwa ni umwe mu bitabiriye ibirori bikomeye by’umutambagiro uzwi nka Carnival Calabar.

Fiona Muthoni Naringwa yagizwe igisonga cya mbere mu irushanwa ritegurwa na Leta ya Cross Rivers yo muri Nigeria.Yagaragiye umukobwa wo muri Botswana witwa Base Balopi wagize Miss Africa Calabar 2018.

Mu ijoro ryo kuwa 27 Ukuboza 2017 nibwo haraye hamenyekanye Miss Africa Calabar 2018, nyuma y’amasaha make ku munsi wakurikiyeho hahise hakorwa igikorwa ngarukamwaka ‘Carnival Calabar’.Ni igikorwa gihuriza hamwe abantu baturutse imihanda yose bagahurira mu mutambagiro.

Ni ku nshuro ya 13 iki gikorwa kiba cyatangijwe mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo basura aka gace gasurwa cyane muri Nigeria.

Uyu mutambagiro kandi wakozwe n’ibindi byamamare bikomeye mu myaka yatambutse ku rutonde ruriho n’abapfuye barimo nka Akon, nyakwigendera Luck Dube, Fat Joe, Young Jeezy, Nelly n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Nigeria.

Muthoni Fiona wabaye igisonga cya mbere yanditse kuri instagram avuga ko yanejejwe no kwitabira uwo mutambagiro wanitabiriwe n’abagenzi be barimo abo bari bahatanye mu irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa