Fresh Kid wa muhanzi w’umwana muri Uganda bategetse kureka umuziki cyangwa agafungwa umuherwe agiye kumurihira ishuri rihenze[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 April 2019 Yasuwe: 3339

Umuherwe Sudhir Rupaleria ukomeye muri Uganda agiye kwishyurira ishuri umuraperi Fresh Kid wari ugiye gufungirwa gukora umuziki akiri muto.

Aya mahirwe ayabonye nyuma y’uko Minisitiri w’Urubyiruko, Florence Nakiwala Kiyingi, yari yavuze ko ashobora gufungwa kubera ubuhanzi bwe bumubuza kwiga neza.

Nyuma aba bombi baje kumvikana ko azafatanya ishuri n’umuziki ku buryo nta kizabangamira ikindi, kandi ntiyongere kuririmbira mu tubari.

Uyu Minisitiri Kiyingi kandi yasabye ko Fresh Kid ahindurirwa ishuri, akajya mu kigo bigamo bacumbika.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru pearlposts.com Rajhiv Rupaleria, umuhungu wa Sudhir Rupaleria mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko bazishyurira uyu mwana ubusanzwe witwa Patrick Ssenyonjo amashuri abanza mu kigo cya Kampala Parents School kiri mu bikomeye muri icyo gihugu.

Yagize ati “ Nahuye n’umwana witwa Fresh Kid ntangazwa n’umuhate afite. Nifuza ko yabera urugero urundi rubyiruko. Niyo mpamvu Rupaleria Foundation imuhaye buruse yo kujya muri Kampala Parents School.”

Ubusanzwe Fresh Kid yigaga mu kigo cya St. Agnes Primary Schoo,l abantu bari batangiye kuvuga ko giciriritse kuko uyu mwana yari amaze kuba icyamamare.

Umuherwe Sudhir abinyujije mu kigega yise Rupaleria Foundation afasha abaturage mu bikorwa by’ubuzima, uburezi, siporo, guhashya ubukene n’ibindi byinshi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuraperi Drake yerekanye indege ihambaye yaguze yo mu bwoko bwa Boeng...

Nyuma yo gutangira umwuga we wo kurapa mu buryo busa nk’ubugoranye, Drake...
18 May 2019 Yasuwe: 2005 0

Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo yapfiriye muri Zambia...

Iyakaremye Justin, Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo, aherutse...
18 May 2019 Yasuwe: 2931 0

Hamisa Mobetto yagaragaje ko yihuje na Ali Kiba bituma benshi mu bakunzi ba...

Hamisa Mobetto wahoze ari inshuti ikomeye ya Diamond Platnumz banabyaranye...
18 May 2019 Yasuwe: 1686 0

Tanasha yahishuye akayabo k’amafaranga Diamond amutakazaho buri Weekend...

Umuhanzi Diamond Platnumz ubu uri mu rukundo n’umunyamakurukazi w’Umunyakenya...
18 May 2019 Yasuwe: 3924 1

Kim Kardashian na Kanye West bise umwana baherutse kubyara izina ryo muri...

Kanye West n’umugore we w’icyamamare Kim Kardashian bahisemo kwita umwana...
18 May 2019 Yasuwe: 1703 1

Oprah wabyaranye na nyakwigendera Katauti yatumye umuhanzi ukomeye muri...

Umuraperi ukomeye muri Tanzania, Abdulaziz Chende uzwi ku mazina ya Dogo...
17 May 2019 Yasuwe: 3703 1