skol
fortebet

Gahima Ella Bright wavukanye uburwayi bukomeye yajyanwe kuvurirwa muri Kenya

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umwana witwa Gahima Ella Bright wavukanye uburwayi bukomeye bikaba ngombwa ko ababyeyi be bamutabariza kubera amikoro macye kuri ubu uyu mwana yajyanwe kuvurirwa mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Taliki ya 17 Kanama nibwo habaye igikorwa cyo kwakira inkunga umuryango wa Gahima Ella Bright wemerewe n’ umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda aho icyo gihe uyu muryango washyikirijwe sheki y’amadorari 1000$ aho umuhango wabereye kuri Hotel The Mirror ibarizwa i Remera.

Icyo gihe uyu muryango wavuze ko baciwe n’amadorari 25000$ gusa ngo babonye 15000$ baba bavuje umwana andi akazaboneka nyuma icyo gihe nyina w’umwana yemeje ko bafite miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda bateranyaho ayo bataramuha bikaba byagera mu 16000$.

Ababyeyi b’uyu mwana aribo Munyaneza Innocent uzwi ku izina rya Kevin n’umufasha we Umuhoza Laetitie bahagurutse I Kigali kuri uyu wa gatatu Taliki ya 14 Ugushyingo 2018 2018 ,berekeza Muri Kenya ku bitaro byitwa The Aga Khan University Hospital muri Kenya ibi bikaba ishami ry’ibitaro byo mu Buhinde n’ubundi bagombaga kujya kwivurizamo.

Impamvu yo kujya muri Kenya ngo byatewe n’uko ubushobozi butabonetse uko babusabwaga kuko ngo habonetse amadorari ibihumbi 12500$ ari yo azakenerwa muri Kenya mu gihe hari hakenewe 25000$ ngo ajye kwivuriza mu Buhinde. Nyuma yo kubona amafaranga macye bagiranye ibiganiro n’ibi bitaro byo mu Buhinde babasaba kujyana umwana mu bitaro byabo biri muri Kenya ari naho umwana ari kwitabwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa