skol
startimes

Gakwaya Celestin wamamaye muri sinema nyarwanda nka Nkaka yasezeranye imbere y’amategeko na Umutesi Moreen

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 December 2020 Yasuwe: 5391

Gakwaya Celestin wamamaye muri sinema nyarwanda nka Nkaka yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umutesi Moreen biyemeza kubana akaramata.


Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 03 Ukuboza 2020.

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe kuba tariki 12 Ukuboza 2020.

Gakwaya na Moreen ntabwo bamaze igihe kinini bizwi ko bakundana dore ko byamenyekanye cyane muri Nzeri 2020 ubwo bashyiraga hanze integuza y’ubukwe bwabo.

Hari nyuma y’amezi atandatu uyu mugabo yambitse impeta y’urukundo undi mukobwa witwa Rudasingwa Daniella bari bamaze igihe bakundana.

ntabwo yigeze atangaza icyo yapfuye n’uyu mukobwa, gusa yemeje ko uwo bari kumwe ubu ari we wamunyuze.

Uyu mugabo w’imyaka 43 agiye gushaka Mutesi Moreen nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri “Serwakira”, “Rwasa” n’izindi. Agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka “Warampishe” ya Aline Gahongayire, ‘Nturi Wenyine” ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk’umuntu w’umugome.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akomeje kumuhundagazaho...

Urukundo hagati ya Miss Vanessa n’umusore w’umunyarwanda w’umuhanzi ukorera...
14 January 2021 Yasuwe: 6187 0

Mugihe kitarenze icyumweru Miss Uwase Vanessa atandukanye n’umuherwe wo muri...

Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa...
13 January 2021 Yasuwe: 10640 1

IFOTO Y’UMUNSI: Umuhanzi The Ben na Pamella bongeye kuvugisha...

Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye...
13 January 2021 Yasuwe: 6562 0

Judithe wa Safi Madiba yagaraye ari kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond...

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro...
12 January 2021 Yasuwe: 9548 0

Meddy ntakibarizwa muri Association y’abafite inyinya,byateye benshi...

Abantu bafite inyinya barimo kwinubira umuhanzi Meddy bamuziza ko...
12 January 2021 Yasuwe: 9549 0

Mu buryo butunguranye The Ben yagaragaye mu bafana bari bitabiriye...

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yagaragaye mu...
12 January 2021 Yasuwe: 5583 0