skol
fortebet

Gatsinzi wavuzwe mu rukundo na Miss Anastasie wabaye Miss Popularity 2018 yagaragaje indi nkumi bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Anastasie Umutoniwase na Gatsinzi uzwi nka Lee bigeze kugacishaho mu itangazamakuru bavuga ko bakundana ariko nyuma Anastasie aza gutangaza ko ari ababyara, kugeza ubu uyu musore yamaze kwerekana umukunzi we mushya.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Gatsinzi na Miss Anastasie rwatangiye kunugwanugwa ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ubwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero yari yerekeje muri Philippines aho yari yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018, agezeyo asa n’uwatamajwe n’urukumbuzi maze yandika kuri Instagram ye ko akumbuye umugabo we w’ahazaza witwa gatsinzi.

Uyu mukobwa yagaragaje ko akumbuye cyane uyu musore abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko amukumbuye cyane, yagize ati “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi”.

Gatsinzi nawe abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagaragarije Miss Anastasie ko amukumbuye, maze yandika agira ati “Ndagukumbuye mugore wanjye Umutoniwase Anastasie.”

N’ubwo aba bombi bakomezaga guca amarenga ko bakundana, Miss Anastasie yavugaga ko afata Gatsinzi nka musaza we kubera ko ari mubyara we.

Gatsinzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije isabukuru nziza umukunzi we mushya yagiye agaragaza urwo amukunda abinyujije mu magambo yandikaga n’ubwo atigeze atangaza izina rye.

Yanditse kuri Instagram ati ” Isabukuru nziza y’amavuko mukunzi wanjye, rukundo.”


Aha ho yagize ati ” Warakoze kuri buri kimwe wampaye, ntitwitaye ku gihe tumaranye, n’umubare w’isabukuru twizihije, nzahora mpari kubera wowe, isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye.”



Ubwo Miss Anastasie yari agiye muri Phillipines , Lee yaramuherekeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa