skol
fortebet

GICUMBI: Dore uko igitaramo cya mbere cya PGGSS8 cyagenze [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Igitatamo cya mbere cy’ irushanwa Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8, kw’ikubitiro ryatangiriye i Gicumbi aho abahanzi uko ari icumi bahatanira kwegukana iri rushanwa bari babukereye bazindukiye kwiyereka abakunzi babo.

Sponsored Ad

Abahanzi 10 bari muri iri rushanwa uyu mwaka ni Christopher, Bruce Melody, Mico The Best, Khalfan, Jay C, Queen Cha, Young Grace, Just Family, Active na Uncle Austin.buri wese yakoze uko ashoboye ngo yishimirwe n’ abanya Gicumbi.


Umushyushyarugamba Buryohe

Uncle Austin yatunguye benshi mubari bitabiriye iki gitaramo kuko yarafite ikibazo cy’uburwayi gusa ntibyamubujije kwerekana ko urubyiniro arufiteho uburambe bituma abasha gususurutsa abakunzi be n’ ab’ umuziki nyarwanda.


Uncle Austin

Bruce Melody yafatiyeho kuko Uncle Austin yari amaze gushyushya urubyiniro. Indirimbo Simusiga yatumye nawe ahanyurana umucyo.

Bruce Melody

Mico the Best yakiriwe neza n’ abanya Gicumbi abaririmbira indirimbo bakunze nka Akabizu yifashishije ababyinnyi bari bambaye neza babashije kubyinana n’ abanya Gicumbi maze ivumbi riratumuka.


Mico The Best

Undi muhanzi wasusurukije abanya Gicumbi ni Queen cha wageze ku rubyiniro aherekejwe n’ ababyinnyi naba. Imibyinire nimyambarire ye ni bimwe mu byamufashije gutuma abanya Gicumbi abanya Gicumbi bari bitabiriye igitaramo cya mbere cya PGGGSS ya 8.


Queen Cha

Abandi babashije gususurutsa abakunzi b’ umuziki nyarwanda ni Khalfan, Jay C, Young Grace, Just Family na Active


Khalfan nubwo ari ubwa mbere yinjiye muri PGGSS yakoze uko ashoboye]


Umuraperi J C

Just Family

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa rihuza abahanzi icumi b’ Abanyarwanda aho bazenguruka uduce tumwe na tumwe mu gihugu bataramira Abaturarwanda ari nako batorwa n’ abakunzi babo ndetse banahabwa amanota n’ abagize akanama nkemurampaka. Biteganyijweko nyuma yo kuva i Gicumbi bazerekeza mu karere ka Musanze nako ko mu ntara y’Amajyaruguru ubwo ni taliki 02 Kamema 2018.


Aba bari bakurikiye igitaramo bamanura n’ akavumbi

PATRICK

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa