skol
fortebet

Gisa Cyinganzo nyuma yo kuva muri Gereza yashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’urukundo yakoranye n’umuhanzi uba muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Manzi Fred uzwi nka Trey Max mu muziki,aganira n’ikinyamakuru cyacu yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ‘My boo yayifatanyije na Gisa Cyinganzo’ nyuma yaho avuye mu kigo ngororamuco cya IWAWA.

Sponsored Ad

Umuhanzi ukorera muzika ye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wakunze impano ya Gisa kuva kera ndetse atanatinya kuvuga ko ariwe munyempano wa mbere mu Rwanda,nyuma yokubabazwa n’ibyago yagiye ahura nabyo mu buzima yakomeje kumushakisha aramubura.

Nyuma byarangiye yumvise inkuru nziza yamushimishije kurusha izindi ko Gisa yafunguwe,niko gushaka uko bavugana abifashwamo n’umuhagarariye mu bya muzika ye ndetse akaba n’umunyamakuru n’umuyobozi w’Umuryango Nufashwa Yafasha Organization, BUJYACYERA Jean Paul bakunda kwita Gutermann Guter, asaba Gisa ko mu buryo bwo kumwereka ko amukunda bagakorana indirimbo.

Uyu muhanzi ashimishwa n’impano z’abanyarwanda, atewe ishema no kuba asangiza abanyarwanda iyi ndirimbo yise "My Boo" bakayitura abanyarwanda ndetse bakanaboneraho kubyinana intsinzi,kuko Trey Max we uko abyivugira ngo ubu ni ubuzima bushya kuri Gisa kandi ngo mukizakenerwa kugira ngo impano ya Gisa ye gupfa ubusa nawe yemeye umusanzu we.

Gisa Cyinganzo yakoranye indirimbo na Trey Max

Uyu muhanzi Trey Max ashimangira ko iyi ndirimbo bakoranye izanyura abakunzi b’umuziki nyarwanda nuko ibyo avuga kuri Gisa adakabya,Ati "muri rusange nasaba abanyarwanda n’abandi bose mukomeze mushyigikire impano zikomeye u Rwanda rufite muzirinde icyazisubiza inyuma cyangwa cyazitera gusobwa..".

Twabibutsa ko Trey Max atariyo ndirimbo ya mbere akoranye n’umunyempano kuko hari niyitwa I do yakoranye na Social mula yanakunzwe cyane nizindi nyinsh,nka My African love, Did u know, U and I na Uragiye nizindi. Uyu muhanzi ku bufatanye n’umuryango Nufashwa Yafasha Organization, bazakomeza gufasha abandi banyempano badafite amikoro abashoboza kugaragaza impano zabo.

REBA HASI INDIRIMBO "MY BOO BY TREY MAX FT GISA CYINGANZO":

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa