Gitwaza yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori by’isabukuru-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 August 2017 Yasuwe: 2016

Intumwa (Apostle ) Dr. Paul Gitwaza iyobora amatorero ya ZTCC ( Zion Temple Celebration Centers ) ku Isi , yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’amavuko dore ko ku wa 15 Kanama 2017 .

Apostle Dr. Paul yavutse ku wa 15 Kanama 1971 , avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisitu , akurana ihishurirwa ryagutse rimaze kugeza abatari bacye ku buzima bwiza haba mu bifatika no mu bidafatika.

Se umubyara ni Rév Pasiteri Andreya Kajabika, akaba mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga i Burayi baza kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu muri Congo y’i Burasirazuba.

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza wizihiza isabukuru y’imyaka 46 yakiriye Yesu Kristu nk’Umukiza we afite imyaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera afite imyaka 12 y’amavuko.

Afite imyaka 14 y’amavuko yari umuvugabutumwa wuzuye ijambo ry’ Imana . Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu ( Doctorat ) mu Iyobokamana (Theology) mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “ International Graduate School of Ministry ” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana ibyaha , kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana.
Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Krisitu. Iyi Minisiteri ni nayo yaje kubyara bwa mbere Zion Temple zigenda zagukira hirya no hino.

- Apostle Dr. Paul Gitwaza ni umwe mu bayobozi b’amadini bakomeye mu Rwanda no muri Africa yo hagati. Ni we Muyobozi mukuru wa Zion Temple Celebration Centers mu mashami yayo 130 ari mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi , aha Ikinyamakuru Umuryango.rw cyifashishije inyandiko yakozwe n’Itorero Zion Temple.

REBA AMAFOTO:






Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MAZINA Epa

    Ese aba bitwa ba APOTRES nibo koko?Cyangwa nukwishakira imibereho?Ba APOTRES ba YESU bavugwa muli BIBLE,ni 12 gusa.Ariko muli iyi minsi,ushatse wese yigira Apotre,Bishop cyangwa Pastor.Ba APOTRES ba mbere,nta muntu numwe washidikanyaga ko bari APOTRES.Batandukanye cyane n’aba biyita ba APOTRES.Dore ingero:Kugirango berekane ko babaga batumwe n’imana koko,bagendaga bakora IBITANGAZA bikomeye.Bagakiza abantu bamugaye,abahumye,ndetse bakazura n’abapfuye.Ikindi kibatandukanya n’abikigihe,nuko iyo wabahaga amafranga,barayangaga,bakakubwira bati "Uragapfana n’ayo mafranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20),kubera ko YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri "Gukora umurimo w’imana ku buntu",badasaba amafranga abayoboke babo (Matayo 10:8).Apotre PAWULO,nta na rimwe yasabaga amafranga,ahubwo yirirwaga abwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu,ariko agashaka n’umwanya agakora imirimo isanzwe kugirango abeho (Ibyakozwe 20:33).Murabona ko aba biyita APOTRES,ntabwo aribo kubera ko batandukanye cyane na ba APOTRES nyakuri ba YESU.Kubyiyita bishakira IFARANGA biroroshye cyane,kandi bafite abayoboke benshi kubera "akarimi keza" (Romans 16:18).Ahubwo mujye mubahunga.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Miss Shimwa, Muyoboke, Anita, Tizzo banenze byimazeyo Miss Igisabo udakozwa...

Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017,...
19 October 2017 Yasuwe: 1763 1

Knowless yasubije niba we n’umugabo we hari gahunda yo gukurikiza imfura...

Ingabire Jeanne d’Arc wiyeguriye muzika nka Butera Knowless uri mu...
19 October 2017 Yasuwe: 726 1

Umwe mubagize itsinda rya Charly na Nina yinjiriwe n’umuntu utazwi ku rubuga...

Umwe mu bagore bagize itsinda rya Charly na Nina bamaze kwigarurirra...
19 October 2017 Yasuwe: 5988 1

Ibintu 8 Abanyarwanda bakwigira kuri Knowless

Icyamamare/kazi ni umuntu abantu benshi bafatiraho icyitegererezo....
19 October 2017 Yasuwe: 4666 0

Linete "Lunettes" zatumye umufana yibasira Butera Knowless(AMAFOTO)

Butera Jeanne D’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless Butera umuhanzikazi...
18 October 2017 Yasuwe: 3950 2

Umuzungu washinjaga Judith wa Safi kumwiba no kumuhemukira yisubiyeho...

Ku munsi w’ejo ni bwo uyu muzungu uba muri Canada yashyize hanze amakuru...
18 October 2017 Yasuwe: 3509 3