skol
fortebet

Green P umaze igihe kirenga umwaka afungiwe mu inzu ngo yaciye ukubiri n’ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Green P yatangaje amaze igihe kirenga umwaka mu rugo iwabo arimo kwitabwaho kubera ingaruka mbi yawe no kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye.

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2017 nibowo inkuru zagiye hanze zitabariza umuraperi Green P ko yabaswe n’ibiyobyabwenge aho bamwe bavugaga ko uyu musore asigaye asa n’uwasaze ndetse basaba abo mu muryango we kugira icyo bakora umusore wabo atarabaca mu myanya y’intoki.

Umuryango we wabyumvise vuba utangira kumukurikirana ahabwa ubuvuzi bw’ibanze mu gihe kingana n’umwaka atava iwabo mu rugo keretse bamwe mu bantu b’inshuti ze za hafi bamusuraga mu rugo.

Yakomeje avuga ko kuri ubu ashimira umuryango we by’umwihariko wamwitayeho nyuma yuko abaswe n’ikiyobyabwenge kirenze kimwe ndetse bihenze ku rwego rwo hejuru kugera ubwo yaburaga amafaranga yo kubigura akifuza no kwiba.

Yagize ati” Ndashimira umuryango wanjye ku buryo banyitayeho ,ndashimira inshuti zanjye zansuye mu rugo mu gihe cy’umwaka nahamaze gusa icyo nahamya neza nuko ubu meze neza ndetse ntagikoresha ibiyobyabwenge kuko byanyiciraga ubuzima n’ejo hazaza ndetse bikansigira ubukene kuko byose byarampendaga.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na X Large Tv yabajijwe bimwe mu biyobabwenge yanyweye asubiza ko ntanakimwe yasize inyuma[Byose yarabinyweye ‘Mugo,Kokayine,urumugi,inzoga ndetse n’ibindi] kuko hafi ya byose yabinyweye gusa akomeza avuga ko na kiza yabisanzemo nta ,abajijwe bamwe mu bantu bamye afungira mu inzu yavuze ko umuryango we wabigizemo uruhare ndetse nawe kandi ko ubu yamaze kubona inyungu z’icyo bamukoreye.

Yasoje asaba urubyiruko rufite ababyeyi ko bajya bubaha ababyeyi kuko batabifuriza ikibi ndetse ko bareka kunywa ibiyobyabwenge kuko bidindiza ubuzima bwabo ndetse n’impano zabo ndetse abizeza ko ubu agarukanye Hip Hop ikubiyemo ubutumwa bwubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa