skol
fortebet

Green P waciye ukubiri n’ibiyobyabwenge yibatije irindi zina rishya

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Green P kuri ubu yatangaje ko ku izina rye hiyongereyeho ’Mille Bandana’ yemeza ko rijyana n’ibigwi by’umuntu afite.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuraperi Green P yashyize hanze indirimbo nyuma y’igihe kingana n’umwaka wose ntamuntu umuca iryera aho yahamije ko yari yaragiye kuvuzwa kubera ingaruka mbi ibiyobyabwenge zamuteye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yahombye byinshi ndetse ko kuri ubu agarukanye imbaraga nyinshi mu bikorwa bye by’umuziki aho yahise avuga ko yashyize hanze indirimbo yise ‘abadage’ikubiyemo ubutumwa bavuga uburyo umuhanzi afata amafaranga agahita yica ku nshuti ze zose basabanaga kubera ayo mafaranga.

Yakomeje avuga ko ibyo bitagakwiye kugira ngo umuntu atandukane n’inshuti ye kubera amafaranga ,Abajijwe uko yiyumva nyuma yuko ahagaritse gukoresha ibiyobyabwenge yasubije ko ameze neza ndetse ko byamuhaye isomo atazibagirwa mu buzima bwe aboneraho no gutangaza ko ku mazina ye hiyongereyeho ’Mille Bandana’ izina rivuga ibigwi by’umuntu.

Yagize ati ”Ubu nitwa Mille Bandana izina ry’umuraperi rijyana n’ibigwi umuntu afite.”

Abajijwe aho yarikuye yavuze ko yaryiswe na mukuru we Danny gusa ngo yari yarabanje kuryanga ariko uyu munsi akaba ariryo ashaka kwifashisha yerekana ko yaciye ukubiri n’inzira mbi aho yabaye undi muntu mushyashya.

Mu gusoza ikiganiro yashimiye cyane umuryango we wamubaye hafi ubwo yararimo kuvurwa ndetse ashimangira ko nawe agiye kwera imbuto nziza aheraho ashimira n’abantu batandukanye bamusuye aho yari arwariye.

Twakwibutsa ko mu Rwanda bamwe mu bahanzi bagiye baba imbata y’ibiyobyabwenge bakabivamo harimo P Fla mu gihe hari n’abandi binangiye imitima barimo Fire Man ,Gisa aho magingo aya bivugwa ko bashobora kuzagaruka barahindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa