skol
fortebet

Green P yatangaje akayabo k’amafaranga yatangaga buri munsi agura mugo,kokayine n’urumogi

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Green P yavuze ko ku munsi yarageze aho agura ibiyobyabwenge bihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20,000frw kugira ngo agure ibiyobyabwenge birimo mugo,kokayine n’urumogi kugira ngo yumve ko amerewe neza mu mubiri.

Sponsored Ad

Umuraperi Green P umaze igihe kirenga umwaka n’igice benshi bavuga ko yaburiwe irengero kuri ubu yagarutse avuga ko abifashijwemo n’ababyeyi be bagerageje kumwitaho ngo akire ibiyobyabwenge byari bimaze kumugira imbata yabyo.

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’umwaka amaze atagaragara yararimo kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu by’ubuzima kugira ngo yongere agaruke mu murongo yahozemo cyera ataratangira gukoresha ibiyobyabwenge.

Ngo ku munsi yanywaga ibiyobyabwenge bihagaze 20,000frw

Ku munsi yanywaga ibiyobyabwenge nibura bitajya hasi y’amafagaranga 20,000frw ,kuko ngo niyo ubuze ayo kubigura ushobora gusanga wisanze mu cyaha cyo kwiba kugira ngo ubone ayo mafaranga ugure icyo ushaka.

Ngo ntakiyobyabwenge icyaricyo cyose yasize inyuma ‘byose yarabinyweye.’

Green P ahamya ko yanyweye ibiyobyabwenge byinshi kandi bitandukanye birimo kokayine ,urumogi ,inzoga, mugo ndetse n’ibindi bitandukanye ngo kugera ubwo yumvaga no kwiyakira byamunaniye kubera uburyo byari byaramwibasiye kubera ubukana bwabyo.

Yashimiye umuryango we wamwitayeho ndetse bakamukiza se kibi wari waramutwaye mu nziri z’ubuyobe gusa ngo ubu yabaye mushya ndetse ntateze kongera gusubira mu nzira yahozemo mu gihe kirenga umwana aho nibura mu bitaro aho bamuvurizaga yagombaga kwishyura ibihumbi 400,000frw by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Mu gihe cy’umwaka arimo kwivuza ubu burwayi bishobora kuba byaramutwaye akabakaba miliyoni 4,800,000frw. Yizeje abakunzi ba Hip up nyarwanda ko agarukanye umuvuduko udasanzwe ndetse ubu yashyize hanze indirimbo yise ’Abadage’ ikubiyemo ubutumwa buburira abahanzi bakora indirimbo imwe bamara kumva ikunzwe bagatangira kuzamura ibiciro kandi ntibamenye ko aribwo bagitangira inganzo.

Green P. yasabye urubyiruko rwose kwirinda ibiyobyabwenge kuko bimunga ubuzima bw’umuntu ndetse bigatuma akora urugomo adatekereza kucyamuteza imbere ndetse yasabye urubwiruko rugenzi rwe kumvira inama z’ababyeyi babo kuko aribo bantu bambere babifuriza iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa