skol
fortebet

Gusakaza amafoto y’urukozasoni biri mu byatumye Djazila abuzwa kwitabira Miss Supranational 2018

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Uwamahoro Yvonne utoranya abakobwa uhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational yavuze ko gushyira amafoto hanze yambaye ubusa biri mu byatumye uyu mukobwa akurwa mu irushanwa ndetse ko hari n’ izindi nshingano uyu mukobwa yirengagije nkana.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona amafoto ya Munyaneza Djazila wari waratoranyijwe nk’umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018.

Nyuma y’iminsi micye haje kumvikana indi nkuru ivuga ko uyu mukobwa atakitabiriye iri rushanwa kubera ibikorwa by’urukozasoni yakoze kandi bihabanye n’umuco.

Nkuko tubikesha Eachamps yavuze ko taliki ya 05 Ugushyingo 2018, Djazila yandikiwe ibaruwa imusobanurira impamvu yahagaritswe, harimo iby’uko yashyize amashusho agaragaza ubwambure bwe ku rubuga rwa Instagram kandi bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwandakazi.
Uretse ibi kandi harimo no kuba Munyaneza Djazira ataritabiriye bimwe mu bikorwa yasabwaga n’abategura iri rushanwa nk’uko bigaragara muri iyi baruwa.

“Dushingiye na none ku kuba utarujuje inshingano wari ufite nka Miss Supranational Rwanda harimo kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe wasabwaga n’abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Supranational.”

Ikindi ngo arashinjwa kuba ataragize ibiganiro n’Inteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco (RALC) kandi byari mu byo agomba gukora. “ Dushingiye ku kuba utarubahirije gahunda yo kuganira na bamwe mu bayobozi ba RALC ndetse n’ibindi bikorwa byari bigamije guteza u Rwanda n’abanyarwanda imbere, mu gihe wasabwaga kubyitabira.”

Muri iyo baruwa yandikiwe Djazila ikomeza ivuga ko ntawundi uzamusimbura muri iri rushanwa rya Miss Supranational 2018.

Twakwibutsa ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa batandukanye barimo Ingabire Habibah waryitabiriye mu mwaka wa 2017

Ibitekerezo

  • Birababaje pe! Ndashimira byumwihariko abashinzwe gutegura Miss Suppranational ko barebye kure. Uyu simubonamo umuntu wahagararira igihugu. Gusa ntibizagarukire aha, muzashyireho umurongo ngenderwaho NIBA MWEMERA BIKINI CYANGWA MUTAYEMERA mubivuge. Ndakeka ko bibayeho bamwe batazajya bitwaza umuco ngo bareke kuyambara cyangwa abandi bavuga ko ntamuco bica bakayambara. Thx.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa