skol
fortebet

Umunyamakuru akataje mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kuzamura imibereho myiza yabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Guterman akomeje ibikorwa byo gufasha abana batishoboye. Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo ndetse no kuzamura ireme ry’ uburezi mu bakiri bato.

Sponsored Ad

Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Gutermann ni umunyamakuru wa radiyo Isango Star , Abinyujije mu muryango Nufashwa Yafasha Foundation yashinze akaba anawubereye umuyobozi ,kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Kanama 2018 . Yakoze igikorwa ngaruka kwezi cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Ngarama ,Akarere ka Gatsibo ,mu Ntara y’i Burasirazuba . Kuri iyi nshuro hatanzwe ibikoresho by’ishuli ku bana batishoboye barenga 60 bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyarubungo.

Uyu munyamakuru ubusanzwe uzwi mu biganiro by’imyidagaduro yemeza ko nubwo hari gahunda zitandukanye za Leta n’abagiraneza zifasha mu iterambere, ariko buri wese yagira uruhare nkumuntu ukunda igihugu, mu gufasha abatishoboye no kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Kera ndibuka tukiga wasangaga abenshi dufashwa nabacorrespondant babanyamahanga ugasanga batwoherereza impano,ibikoresho by’ishuri,…kandi batanatuzi tutanasangiye igihugu n’umuco[…] Ese ubu koko nibyo? yego rimwe narimwe kwinezeza ni byiza mu buzima, gusa twigomwe iryo cupa rimwe, cyangwa iryo funguro rimwe mu cyumweru tugafasha umwana umwe utishoboye mu Rwanda akabona amakaye azigiramo umwaka wose ntibyadutera ishema!?”

Mu kiganiro twakomeje kugirana yavuze ko uretse gufasha abana baturuka mu miryango ikennye cyane ku buryo batabasha kubonerwa ibyangombwa byose bakenera, hanashyirwaho n’uburyo bwo kubakurikirana umunsi ku munsi, kubashyiriraho ihuriro, amatsinda abafasha no kugira uruhare mu iterambere bigizwemo uruhare n’ Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation kandi ko guhuriza hamwe abafite umutima wo gufasha bo hirya no hino bigikorwa.

Kuri uwo munsi hanasuwe itsinda ryabagore(AGASEKE K’AMAHORO) basanzwe bafite abana babagenerwabikorwa. Iri tsinda ry’iganjemo abagore bahoze basabiriza abandi baca inshuro, kuri ubu bavugako bamaze kwiteza imbere babinyujije ku nama bahabwa na Nufashwa Yafasha Foundation,ndetse bakabasha kwizigamira, kuboha agaseke,… kuburyo bibafasha kurasa ku ntego. Bati nubwo hakiri imbogamizi zo kubona isoko ry’agaseke biza gake ariko ubu turakomeye. Tubonye umugiraneza udushyigikira byatugirira akamaro.

Twabibutsa ko Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation n’umuryango utegamiye kuri Leta watangije mu mwaka wa 2014 aho umaze gukora ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abana batishoboye n’imiryango yabo. Muribyo bikorwa harimo gusubiza abana mu mashuri, koroza imiryango ikennye, kubarihira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bitandukanye.

Ibitekerezo

  • nukuri uyu musore n’inyamibwa n’intwari pe! Akwiriwe gushyigikirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa