skol
fortebet

Habiba ari mu myitozo hanze y’Igihugu aho yahuye na Miss Universe Kenya 2016

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ugiye guhagararira u Rwanda asimbura Akiwacu Colombe wagiyeyo mu mwaka wa 2016 aho azahatana n’abakobwa 79 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, yatangiye kwitegura aya marushanwa dore ko ari kubarizwa mu mahanga aho yagiye mu myitoza.
Tariki 19 Nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ngarumwaka ryo gutora Miss Supranational. N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda. Iri (...)

Sponsored Ad

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ugiye guhagararira u Rwanda asimbura Akiwacu Colombe wagiyeyo mu mwaka wa 2016 aho azahatana n’abakobwa 79 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, yatangiye kwitegura aya marushanwa dore ko ari kubarizwa mu mahanga aho yagiye mu myitoza.

Tariki 19 Nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ngarumwaka ryo gutora Miss Supranational. N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.

Iri rushanwa mpuzamahanga rizatangira hagati mu Ugushyingo 2017, abakobwa bazabanza bajye kwakirirwa muri Pologne hanyuma bahite bajyanwa mu majyepfo y’iki gihugu muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho bazaba bacumbitse].

Bazamara igihe bacumbitse muri Aquacity Poprad ari naho bazifotoreza amafoto ndetse banakore amajonjora y’ibanze yo kureba abahize abandi mu kwerekana impano zitandukanye, ndetse hanarebwe uzagaragara neza mu mwambaro wa bikini no mu bindi byiciro bizahembwa.

Aba bakobwa bazava muri Slovakia berekeza mu mujyi wa Krynica – Zdrój muri Pologne ari naho igikorwa nyir’izina cyo gutora Miss Supranational kizabera tariki 1 Ukuboza 2017.

Ingabire Habibah yahuye na Miss Universe Kenya 2016

Ingabire yagarutse mu matwi ya benshi muri gashyantare 2017, ubwo yaburaga amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2017 ku rwego rw’igihugu kuko yabuze amahirwe yo kuza muri batandatu ba mbere bari guhagararira umujyi wa Kigali kandi byaragaragaraga ko afite uburanga bwihariye.

Uyu mukobwa yagarutsweho cyane hibazwa impamvu ari we wabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda, gusa Dr. Uwamahoro Yvonne ushinzwe gutanga umukandida wo mu Rwanda muri aya marushanwa ya Miss Supranational, yemeza ko mu bakobwa barenga 20 bari batanze ubusabe uyu ariwe wari wujuje ibyifuzwa.

Kuri ubu, uyu mukobwa ari kubarizwa muri Kenya aho yagize n’amahiwe yo guhura n’Abanyacyubahiro batandukanye.

Bivugwa ko yageze mu gihugu cya Kenya mu cyumweru gishize aho yagiye kwiga uburyo butandukanye bwazatuma yitwara neza mu irushanwe.Muri icyo gihugu kandi yanagiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Urugendo rwe yarutangiriye ahitwa Marist International University college.Yanabonanye na Miss Universe Kenya 2016 ‘Mary Esther Were’. Uyu afite ibigwi bikomeye mu marushanwa y’ubwiza kuko yanitabiriye Miss Universe World 2016 akaza muri 6 ba mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa