skol
fortebet

Habiba uheruka muri Miss Supranational yafatiye ikiruhuko I Mombasa

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Habibah wari uhagagariye u Rwanda mu irushanwa y’ubwiza rya Miss Supranational 2017 ryaberaga muri Polanda agataha amara masa, yerekeje mu kiruhuko mu mujyi wa Mombasa ho muri Kenya.
Habiba avuye muri Pologne nta gihembo na kimwe atahanye mu byatanzwe byose ndetse ntiyabonetse mu bakobwa 25 bitwaye neza. Ikamba rya Miss Supranational ryahawe umukobwa wo muri Korea y’Epfo witwa Jenny Kim.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yashyize amafoto menshi ku rukuta rwa (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Habibah wari uhagagariye u Rwanda mu irushanwa y’ubwiza rya Miss Supranational 2017 ryaberaga muri Polanda agataha amara masa, yerekeje mu kiruhuko mu mujyi wa Mombasa ho muri Kenya.

Habiba avuye muri Pologne nta gihembo na kimwe atahanye mu byatanzwe byose ndetse ntiyabonetse mu bakobwa 25 bitwaye neza. Ikamba rya Miss Supranational ryahawe umukobwa wo muri Korea y’Epfo witwa Jenny Kim.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yashyize amafoto menshi ku rukuta rwa instagram agaragaza ibyishimo atewe no kuba yaragiye mu kiruhuko.Yanditse avuga ko anezerewe kuba ari kumwe n’abavandimwe.

Amafoto aragaragza ko ku nyanja y’Ubuhinde ku mucanga. Habiba yinjiye mu mateka y’iri rushanwa n’ubwo kugeza ubu U Rwanda rwamaze gutakaza amanota.

Yabaye umukobwa wa karindwi w’umunyarwandakazi wari witabiriye iri rushanwa rya Miss Supranational.

Muri 2011 u Rwanda rwaserukiwe na Uwamahoro Yvonne; 2012 hajyayo Simbi Sabrina wabaye Miss Personality, Miss Mutesi Aurore witabiriye iri rushanwa muri 2013, Umwali Neema Larissa waryitabiriye muri 2014, Gisa Sonia waryitabiriye muri 2015, Akiwacu Colombe waryitabiriye muri 2016 na Habiba Ingabire waryitabiriye muri uyu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa