Habibah uherutse gusabwa umugabo we adahari yagaragaje inda y’imvutsi atwite [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019
Ingabire Habibah wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza ntamuhire arimo irya Miss Rwanda 2017 na Miss Supranational World 2017,yashyize hanze amafoto agaragaza inda y’imvutsi atwite.
Habibah uherutse kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ukuntu yasabwe umugabo we adahari,yashyize hanze amafoto agaragaza inda ye y’imvutsi ndetse agaragaza ibyishimo atewe nuko agiye kwakira imfura ye.
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019 Habibah yashyize kuri Instagram ye amafoto abiri agaragaza ko yitegura kwibaruka.
Nyuma y’aya mafoto Habibah yagize ati “Ibyishimo bya nyabyo biri mu nzira.Imana ishimwe.”
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019,nibwo Habibah yasabwe aranakobwa n’umugabo we bivugwa ko akomoka muri Sudan gusa we ntiyagaragaye mu bukwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *