skol
fortebet

Habibah wakuwe muri Miss Rwanda 2017 agatukana, arahatana muri Miss Supranational 2017

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko waranzwe no gutukana nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2017 ni we uhagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.
Habibah agiye guhagararira igihugu mu marushanwa azabera muri gihugu cya Pologne asimbura Miss Akiwacu Colombe wagiyeyo muri 2016.
Miss Supranational izatangira mu Gushyingo izasozwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko waranzwe no gutukana nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2017 ni we uhagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.

Habibah agiye guhagararira igihugu mu marushanwa azabera muri gihugu cya Pologne asimbura Miss Akiwacu Colombe wagiyeyo muri 2016.

Miss Supranational izatangira mu Gushyingo izasozwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa batoranyijwe bagomba kuzagerayo mbere y’ibyumweru bitatu ngo irushanwa risozwe.

Ingabire ubwo yahabwaga ’NO’ ahita akurwa muri Miss Rwanda 2017

Uyu mukobwa ugiye guhagararira u Rwanda nta kamba rya Miss Rwanda afite ariko ni umwe mu bahatanye muri Miss Rwanda 2017 yaje no kwegukanwa na Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko.

Tariki 28 Mutarama 2017 nibwo Ingabire Habibah hamwe na bagenzi be bari mu marushanwa yo guhatanira kwinjira muri 5 bagombaga gutoranywa mu mujyi wa Kigali maze bagakomeza amarushanwa. Nyuma yaje kubura amahirwe yo gukomeza bamukuriramo muri ayo majonjora ibintu byaje kumutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka akaba yari yamuhaye ‘No’ maze aramutuka aramwandagaza.

Ibitutsi Habibah yamututse yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yamushinjaga kumubuza amahirwe yo gukomeza amarushanwa ubwo yamuhaga ‘No’ mu gihe bagenzi be (Mariya Yohani na Mike Karangwa) bari bamuhaye ‘Yes’ kandi byagaragaraga ko yari afite ubwiza bwakagombye guhita bumutambutsa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nkuko n’ubundi yari yabigenje yibasira uyu musore, Habibah yiseguye bikomeye ku bantu bose babonye cyangwa bumvise ibyo yari yatutse Rwabigwi anaboneraho kumusaba imbabazi nawe avuga ko yahubutse ngo kuko yabitewe ahanini n’uburakari yari afite kiriya gihe, yari yatewe no kutakira uburyo yari asezerewe kandi atari abyiteze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa