skol
fortebet

Habibah wavugishije benshi muri Miss Rwanda akanatukana yasabye Imbabazi

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Ingabire Habibah wari mu bakobwa bahataniraga guhagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, ari mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse barandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y’uko asezerewe ntiyemererwe kujya mu bahagarariye uyu mujyi.
Hari abavuze ko uyu mukobwa yari afite uburanga bwagombaga gutuma akomeza muri 26 batoranyijwe. Hari amakuru agera ku Ikinyamakuru Umuryango.rw, avuga ko uyu mukobwa yazize kuba atarasekeye akanama Nkemurampaka. Habibah yanyarukiye ku (...)

Sponsored Ad

Ingabire Habibah wari mu bakobwa bahataniraga guhagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, ari mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse barandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y’uko asezerewe ntiyemererwe kujya mu bahagarariye uyu mujyi.

Hari abavuze ko uyu mukobwa yari afite uburanga bwagombaga gutuma akomeza muri 26 batoranyijwe. Hari amakuru agera ku Ikinyamakuru Umuryango.rw, avuga ko uyu mukobwa yazize kuba atarasekeye akanama Nkemurampaka.

Habibah yanyarukiye ku rukuta rwa Instagram, agaragaza agahinda n’umujinya mwinshi yatewe no kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka yaramwimye amahirwe yo kwikomereza mu marushanwa.

Abatari bacye bagaragaza ko yaba yararenganyijwe ariko yongeye kugawa cyane no kutavugwaho rumwe ku myitwarire ye.Ingabire Habiba, ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, akagira uburebure bwa metero 1,72 n’ibiro 52.

Yanditse amagambo yo kwishongora no kugaragaza ko atahungabanye ko ahubwo Rwabigwi Gilbert wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka yakoze ubusa.

Mu magambo y’ibitutsi yakoresheje mu rurimi rw’icyongereza, yitaga uwitwa RG ko ari "Idiot, bad guy, guilty, evil" n’ibindi. Aka kajambo "RG" kaje kubonwa nk’impine y’amazina ya Rwabigwi Gilbert, umukemurampaka uyu mukobwa yemeza ko yamurenganyije akamuha "NO" mu gihe Mariya Yohana na Mike Karangwa bari bamuhaye "YES".

Kuri ubu, uyu mukobwa yongeye kwandika ku rukuta rwa instagram aciye bugufi asaba imbabazi by’ibyo yakoze. Yavuze ko gutukana ndetse no kwishongora yabikoze kubera uburakari.Habibah Ingabire mu magambo ye yagize ati:

"Ubu butumwa bugenewe buri muntu wese uri bubusome, mwa bantu mwe nize byinshi, rimwe na rimwe no gusaba imbabazi ntibiba bihagije. Sinakabaye naravuze ariya magambo mabi, nayavuze kubera ko nari mbabaye kandi biriya bihe ni byo byankomereye ubuzima bwanjye bwose. Ikirenze kuri ibyo mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi abantu bose cyane cyane Rwabigwi. Navuze amagambo menshi mabi none ndasaba imbabazi kubera ibyo nakoze. Mu bigaragara nakoze ikosa rikomeye kandi sinzasubira. Rwabigwi Mbabarira! Mbivuze mbikuye ku ndiba y’umutima si uburyarya."

Habibah yanditse asaba imbabazi Rwabigwi

Aya magambo akomeye yo kwicisha bugufi no kwemera ikosa Habibah ayavuze mu gihe nta byumweru bibiri bishize atangaje ko umwe mu bagize akanama nkemurampaka yamurenganyije, akemeza ko atsinzwe abandi babiri bari banzuye ko atsinze akaba agiye mu bahatanira ikamba mu mujyi wa Kigali, nyuma "Oya" y’uwo umwe ikaganza "YEGO" za bagenzi be babiri.

Aba ni Rwabigwi Gilbert, Mariya Yohana na Mike Karangwa bari bagize akanama nkemurampaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa