skol
fortebet

Habura iminsi micye ngo Humble Jizzo n’umukunzi we bakore ubukwe batangaje aho buzabera

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Humble Jizzo yatangaje ko ubukwe bwe buzabera ku nyengero z’ikiyaga cya lake Kivu mu Karere ka Rubavu.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Humble Jizzo nibwo yashyize hanze integuza z’ubutumire mu bukwe bwe n’umunyamerikakazi AmyBlauman, aba batangaje ko bazakora ubukwe tariki 24 Ugushyingo 2018 .

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Humble Jizzo yavuze ko ubukwe bwe buzabera ku nyengero z’ikiyaga cya lake Kivu mu Karere ka Rubavu.

Impamvu yo gukorera ubukwe mu Karere ka Rubavu nkuko tubikesha umwe mu bari gufasha uyu muhanzi gutegura ubukwe ngo ni uko umufasha we yakunze kariya gace ku buryo yifuje ko ariho bakorera ubukwe bwabo. usibye ibi ariko nanone Amyblauman yifuje ngo kwereka umuryango we ibyiza u Rwanda rufite cyane ko hari benshi bazava muri Amerika baje gutaha ubukwe bwabo.

Ubu bukwe bukaba bubaye nyuma yuko bari bagiye gukora ubukwe gusa bikaza guhurirana nuko umugore we yari atwite inda y’imvutsi bagahitamo guhindura italiki buzabera aho bahise berekeza muri Leta zunzu ubumwe z’amerika kwibarukirayo nyuma bakagaruka mu Rwanda aho ubusanzwe batuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa