skol
fortebet

Hagaragajwe umukobwa w’ikizungerezi aryamanye na Diamond binavugwa ko ariwe agiye kurongora[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Hari hashize iminsi umuhanzi Diamond Platnumz atangaje ko ari wenyine yifuza umukobwa bakundana akamukunda uko ari ko yiteguye kumutetesha cyane ko hano yakoresheje amagambo agaragaza ko ari umukene ,hari hataragaraga umukobwa umwiyegurira .ariko kuri ubu haba habonetse umukobwa ugiye gusimbura uwari umugore we Zari Hassan banabyaranye abana batanu .

Sponsored Ad

Umukobwa umenyerewe mu ndirimbo z’amashusho mu gihugu cya Tanzaniya, Lilian Kessy uzwi nka Kim nana aravugwaho kuba ari we wigaruriye umutima w’umuhanzi Diamond Platnumz muri iyi minsi.

N’ubwo bitarashyirwa ku mugararagaro n’aba bombi, ababikurikiranira hafi bahamya ko uyu mukobwa amaze iminsi agaragara hafi ya Diamond kurusha undi muntu wese w’igitsinagore kandi akaba ari umwe mu bitabiriye ibirori by’umunsi w’amavuko wa Diamond wabaye mu cyumweru gishize.

Ibi kandi birimo kuvugwa nyuma yaho hasakaye videwo ya Diamond ari kumwe n’umukobwa wamukorakoraga mu bwanwa benshi bahamya ko ari Kim nana.

Ibitekerezo

  • Oya murabeshya ari mu rukundo na ChadyBoo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa