skol
fortebet

Hagaragaye impinduka zidasanzwe mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS 8 harimo no guhindura aho cyari gisanzwe kibera

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mpinduka zizagaragara mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS 8 harimo nko kuba iki gitaramo kizahindurirwa kikajyanwa ahasanzwe habera imuri kagurisha [Expo Ground] ikindi nuko uburyo abahanzi bazagaragara ku rubyiniro bwahindutse nk’aho buri muhanzi agomba kuzaririmba indirimbo eshatu mu gihe byari bisanzwe bizwi ko uhatana agomba kuririmba indirimbo ebyiri.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu Taliki ya 14 Nyakanga 2018 .Aribwo hazaba igitaramo cyo gutangaza umuhanzi wahise abandi mu marushanwa ya PGGSS 8 aho ku nshuro yaryo ya 8 ryitabiriwe n’abahanzi 10 barimo Young Grace, Queen Cha, Christopher, Bruce Melody, Mico The Best, Jay C, Khalfan, Just family, Uncle Austin na Active.

Byinshi bigaruka kuri izi mpinduka, byavuzwe nyuma y’inama yahurije hamwe abahanzi 10 bari guhatana muri iri rushanwa,abategura ndetse n’abaterankunga baryo aho bemeje ko igitaramo cyanyuma kigomba kuzagaragara mo impinduka zirimo no guhindura aho cyari gisanzwe kibera.

Biteganyijwe ko igitaramo cya nyuma kigomba kuzaba taliki ya 14 Nyakanga 2018, ndetse kikaba kigomba guhindurirwa aho cyari gisanzwe kibera kuri Stade Amahoro kikajyanwa muri Parikingi y’ahabera imurikagurisha i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Uretse kuba hahinduwe umwanya w’igitaramo, n’uburyo abahanzi bazagaragara ku rubyiniro bwahinduwe nk’aho buri muhanzi agomba kuzaririmba indirimbo eshatu mu gihe byari bisanzwe bizwi ko uhatana agomba kuririmba indirimbo ebyiri.

Kubazaba bakeneye kwihera ijisho umudiho n’imiririmbire y’abahanzi 10, kwinjira ni Ubuntu gusa hagati aho ku muntu uzaba akeneye kwicara mu myanya y’icyubahiro, agomba kwishura amafaranga ibihumbi bitanu(5000frw) by’amanyarwanda cyangwa akaba afite ubutumire yahawe n’abateguye irushanwa.

Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 20 (20 000 000 Frw) mu gihe umuhanzi uzahiga abandi mu gutorwa cyane n’abafana azahabwa miliyoni 15 (15 000 000 Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa