skol
fortebet

Hagaragaye umuhanzikazi wiyemeje gufasha Wema Sepetu kubyara[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

2gb Diva, Umuririmbyi wo muri Kenya yiyemeje gukora ibishoboka agafasha Miss Wema Sepetu umaze igihe kinini ashakisha urubyaro ariko bikaba byaranze, yamwijeje ko bidatinze azitwa umubyeyi.
Wema Sepetu yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz. Wema Sepetu yabuze urubyaro mugihe yavugaga ko Diamond atariwe ubyara
Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 (...)

Sponsored Ad

2gb Diva, Umuririmbyi wo muri Kenya yiyemeje gukora ibishoboka agafasha Miss Wema Sepetu umaze igihe kinini ashakisha urubyaro ariko bikaba byaranze, yamwijeje ko bidatinze azitwa umubyeyi.

Wema Sepetu yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz.

Wema Sepetu yabuze urubyaro mugihe yavugaga ko Diamond atariwe ubyara

Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.

Mu kiganiro yagiranye na E-Newz kuri EAT yumvikanye asa n’uwamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo kuvanamo nyababyeyi nakomeza kubura urubyaro. Kuri iyi nshuro yavuze ko azategereza igeno ry’Imana kugeza igihe izamuhera umwana.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkunda kuba nabyara umwana ndetse kugeza ubu ndacyabyifuza. Natangiye kwifuza kuba nabyara umwana ngifite imyaka 24 none ubu ngejeje 29.”

Umukobwa uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe muri Kenya, 2gb Diva yasohoye video ngufi ahumuriza abagore n’abakobwa bose babuze urubyaro muri Afurika y’Uburasirazuba avuga ko agiye kuva i Dubai abazaniye ubufasha.

2gb Diva yiyemeje kuzafasha Wema Sepetu agatwita, akabona umwana nk’abandi

Yavuze ko nagaruka azabanza iwabo muri Kenya agakomereza Tanzania no muri Uganda. By’umwihariko, mu bagore 2gb Diva azafasha kubona urubyaro harimo Wema Sepetu. Yamubwiye ati “Wema Sepetu nshuti, igisubizo ndagifite. Nibishoboka mu gihe kidatinze uzitwa mama.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na EAT, Wema Sepetu yavuze ko atazacika intege kugeza igihe Imana izamufasha akabona umusore umutera inda. Yongeyeho ati “Ni inzozi mfite ariko ntabwo ndacika intege burundu, Imana ishobora byose imfiteho umugambi wayo. Iyo ucitse intege uba urimo kugaragaza ko utizera Imana kandi njye ndi umuyisilamu, ngomba gutegereza icyo izakora.”

Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa ya 9.

Kuwa 16 Gashyantare 2016, Idris yanditse kuri Instagram amagambo arimo agahinda agaragaza ko abana b’impanga yiteguraga kubyarana na Wema Sepetu bapfuye bataravuka. Kuva ubwo inkuru yabaye kimomo ndetse ntibyongera gufatwa nk’ibihuha ko inda ya Wema yavuyemo.

Kuvamo kw’iyi nda byateje urujijo ndetse bivugwaho bidasanzwe muri Tanzania, benshi bashinje Wema kuba umunyabinyoma ngo kuko atari ubwa mbere avuga ibintu nyuma bikazamenyakana ko yabeshyaga.

Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari banabyarana abana babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa