Hagati ya Weasel na Lilian Mbabazi umunyarwandakazi wahoze ari umugore wa nyakwigendera Mowzay Radio havutse intambara y’amagambo idasanzwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 January 2019 Yasuwe: 3457

Douglas Mayanja wamamaye mu muziki nka Weasel ari mu intambara y’amagambo ikomeye na Lilian Mbabazi, wahoze ari umugore wa Radio witabye Imana umwaka ushize.

Nyina wa Radio Jane Kasubo, yari aherutse kubwira urwego rw’iperereza muri Uganda ko indirimbo z’umuhungu we wahoze mu itsinda rimwe na Weasel ziri gukoreshwa umuryango utabizi mu nyungu z’abandi bantu.

Mu bashyirwaga mu majwi mu kwigabiza ibihangano bya Radio harimo Weasel bahoranye muri mu itsinda rya GoodLife, Geoffrey Kyagambidwa [Chagga] wari umujyanama w’itsinda na Emotions Musinguzi.

Chagga wenyine niwe wabashije kwitaba urwego rushinzwe iperereza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe Weasel we yiyerekanye ku wa 26 Mutarama ubwo hizihizwaga isabukuru ya Radio ndetse hari n’igitaramo cyo kumva indirimbo uyu muhanzi yasize ndetse Weasel yari no mu bateguye.

Aganira na Spark TV ati: “Icyo bari kwiyibagiza ni uko Mowzey Radio yari nka Bob Marley. Indirimbo ze buri wese yazikoresha. Ariko we [Mbabazi Lilian] ari kunshotora. Azabisobanurira abana be ate?”

“Nakomeje kwicecekera kubera ntakunda kuvuga menshi ariko Lilian Mbabazi yakomeje kuririmba indirimbo zacu zirimo nka ‘Bread And Butter’ ariko sinigeze na rimwe muha ibarwa imwihanangiriza kubera ko nziko ari kwita ku bana bacu ba Radio.”

Intambara y’amagambo ivutse nyuma y’uko Radio wapfuye ku wa 1 Gashyantare 2019, yasize akoze album yise ‘Moses The Great’ ari nayo iriho indirimbo zitangiye guhanganisha umuryango n’abahoze hafi ye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Mwiseneza Josiane ari mu Rukundo n’umusore w’i Kigali

Mwiseneza Josiane w’imyaka 24 y’amavuko wambitswe ikamba rya Nyampinga...
24 April 2019 Yasuwe: 4661 0

Nyuma y’igihe kirekire Diamond adasenyera umugozi umwe na Papa we bahuye...

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz...
24 April 2019 Yasuwe: 4168 0

Zari yarahiriye indahiro idasanzwe Diamond Platnumz amwita n’Igicucu

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kuba Zari wahoze ari umugore we...
24 April 2019 Yasuwe: 2756 0

Diamond arashinjwa kwiba indirimbo The One

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangiye kwibasirwa n’Abanya-Namibia, bamushinja...
24 April 2019 Yasuwe: 1321 0

Diamond yakongeje intambara y’amagambo n’uwahoze ari umugore we Zari ubwo...

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afrika,yaciye ibintu mu...
24 April 2019 Yasuwe: 3065 0

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoze yishimira ko Juventus...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yongeye kwifotoza yerekana...
24 April 2019 Yasuwe: 2940 0