skol
fortebet

Hagiye gusohoka igice cya kabiri cya filimi yakunzwe mu buryo budasanzwe ’Black Panther’[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yaho filime ya Black Panther yasohotse muri Gashyantare 2018 igakundwa mu buryo bukomeye ku Isi yose, kuri ubu hagiye gusohoka igice cyayo cya Kabiri umwaka utaha.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’Uwayoboye iyi filime Ryan Coogler, yatangaje ko bazashyira hanze igice cyayo cya kabiri tariki 06 Kamena 2022. ibi yabitangaje mu gikorwa cyari cyateguwe na Disney Fan Club cyabereye mu Mujyi wa Anaheim muri Leta Calfonia.

Filime ya Black Panther igisohoka yinjije miliyoni $700 muri Amerika na miliyari $1,3 ku Isi yose iba filime ya kabiri ya Marvel yinjije amafaranga menshi nyuma ya “Avengers: Endgame”.

Umuyobozi wa Marvel Studio, Kevin Feige, ari nayo itunganya iyi filime yavuze ko imyiteguro bayigeze kure n’ubwo birinze kugira byinshi babivugaho.

Iyi filime yanditse amateka yo kuba igizwe n’umubare munini w’abirabura barimo Letitia Wright, Lupita Nyong’o, Forrest Whitaker, Michael B. Jordan, Danai Gurira ikaba yaregukanye ibihembo bitatu bya Oscars.

Black Panther iri mu bwoko bwa “Superhero” ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo ariko aje gusimbura se ku butegetsi. Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda. Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho, T’Challa yisunze ingabo z’igihugu cye ndetse n’umukozi w’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

Uretse Black Panther igiye kugira igice cya kabiri hari izindi filime Marvel Studio izashyira hanze nka “Thor: Love and Thunder” izajya hanze tariki 05 Ugushyingo 2021, “Black Widow” izerekanwa tariki 01 Gicurasi 2020, “The Eternals” izerekanwa tariki 06 Ugushyingo 2022 n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa