skol
fortebet

Hagiye kuba imyigaragambyo muri Kampala ku bw’umuhanzi Pallaso

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Pallaso atangarije ko yatatswe mu gihugu cya Afurika y’Epfo n’agatsiko k’abantu kataramenyekana bakamuteragura ibyuma,ubu uyu muhanzi asa nk’uwahahamutse.

Sponsored Ad

Ushinzwe kureberera hafi ibikorwa bye bya muzika ’Karma Ivan’,yakanguriye abakunzi ba Pallaso n’abandi bose bafite aho bahuriye na Muzika ya Uganda,ko bahura ubundi bakajya kwigaragambiriza imbere ya Ambasade ya Afurika Y’Epfo iri mu mujyi wa Kampala mu rwego rwo gushakira ubutabera uyu muhanzi bivugwa ko yakorewe Xenophobia.

Ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Pallaso buvuga ko uyu muhanzi yatabawe ndetse ubu ari kwa muganga gusa ngo ubuzima bwe ntabwo buhagaze neza ariyo mpamvu basabye abafana gukomeza kumusengera.

Amakuru amwe avuga ko uyu muhanzi yaba yarakubiswe n’aba bagizi ba nabi kubera ko yashakaga gutereta umukobwa w’abandi.

Hari na bamwe bavuze ko ashobora kuba yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ye yagiye gufatirayo amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa