skol
fortebet

Umuryango Imbonizarwo wahurije abahanzi 9 bafite imiririmbire ihanitse mu ndirimbo zo kurwanya inda ziterwa abangavu[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuryango Imbonizarwo watangije Ingamba nshya zo gukorana n’abanyempano bize Umuziki mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo muri gahunda yo kurwanya ikibazo cy’ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu binyuze mu bihangano bitandukanye.

Sponsored Ad

Nimugihe kandi harimo gukorwa ubukangurambaga mpuzamahanga bujyanye no kurwanya Inda ziterwa abangavu ndeste no guhanga n’ihohoterwa rikorerwa abana muri rusange binyuze muri kampanye yitwa Girls Get Equal byateguwe n’Umuryango mpuzamahanga Ukorera mu Rwanda witwa Plan International ndetse uyu muryango ukaba ukorana cyane n’urubyiruko mu guhangana n’ ikibazo kijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa (Abangavu),kandi ntagushidikanya ko hamwe n’ibikorwa by’umuryango Imbonizarwo watangije byazihutisha ishirwa mubikorwa ry’Imishinga nk’iyingiyi y’ubukangurambaga bujyanye no kurwanya Inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru twasoje tariki 29 Mutarama, uyu muryango ‘Imbonizarwo’ washyize kuri Shene ya Youtube yabo indirimbo ebyiri ‘Wirarikira kujyayo’ ndetse na ‘Umwari mwiza’ zaririmbyemo abahanzi batandukanye.

Indirimbo ‘Wirarikira kujyayo ‘ifite igitekerezo rusange cyo gusaba abangavu kudashukwa n’utuntu twa hato na hoto, bashukwa na bagenzi babo babakangurira kujya mu busambanyi kuko hariyo ibintu bibi byinshi cyane.

Iyi ndirimbo kandi inagaruka ku kugira inama abangavu ko bakwiye kumvira ababyeyi kandi bagafatira urugero kuri bagenzi babo byabayeho.

‘Umwali mwiza’ igaruka ku mwana w’umukobwa wamaze gushukwa agaterwa inda, akagirwa inama yo kutiheba ahubwo agashikama ku kwita ku wo atwita, kandi akagira icyizere cy’ubuzima.

Jean Pierre Kwizera washinze akaba n’umuyobozi w’Umuryango Imbonizarwo

Jean Pierre Kwizera washinze akaba n’Umuyobozi wa Imbonizarwo yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abangavu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushukwa no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n’abantu babashuka batitaye ku ngaruka zizaza nyuma yo kubahohotera.

Gusaba abangavu bamaze kugwa mu bishuko kudatakaza icyizere cyo kubaho kandi bakirinda kongera gushukwa kuko ibibazo bahuye nabyo ubuzima nubwo buba bugoye ariko burakomeza.

Gusaba abagabo, abasore ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu guhohotera, gushuka ndetse no gucuruza abana b’abakobwa ko babihagarika kuko barimo kwikora mu nda kandi itegeko ribahana naryo ritazaca inkonizamba.

Yagarutse kandi kubijyanye n’imbogamizi bagenda bagira zatewe cyane cyane na COVID – 19 yatumye umuryango Imbonizarwo udakomeza ubukangurambaga wariwaratangije mumwaka wa 2019 cyane cyane bwibandaga mumashuri yisumbuye mbere yuko icyorezo cya COVID – 19 kibakoma munkonkokora.

Umuyobozi w’Imbonizarwo avugako hifashishijwe Ibihangano ndetse no gukorana n’Itangazamakuru byahafi (Ibinyamakuru byandika, Radio, TVs…) bizafasha guhangana no kurandura burundu n’Ikibazo cy’Inda ziterwa abangavu.

Jean Pierre Kwizera yasabye buri wese wakunda ibikorwa batangiye ko yaba umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu,ati“kuko n’inshingano za buri muntu wese kandi yaba inkunga y’ibitekerezo, ubuvugizi ndtse n’ubukungu byadufasha kurushaho gutegura byinshi.”

Abahanzi 9 bize umuziki ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo nibo bahurijwe mu ndirimbo zikangurira kurwanya inda ziterwa abangavu.

Imbonizarwo ni umuryango w’urubyiruko utegamiye kuri Leta washinzwe n’abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya (UR-CBE) bafite intego zo gukoresha ubumenyi bakuye mu mashuri mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda byumwihariko;

Kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n’ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

Guhera mu 2019 Umuryango Imbonizarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’iki kibazo kijyanye no guhohotera abana b’abakobwa nk’uko byakunze kugaragazwa n’Umuryango Plan International Rwanda mu bukangurambaga Mpuzamahanga watangije bwahawe izina “Girls Get Equal.”

Kugeza uyu munsi ubukangurambaga batangije bwibanze cyane mu Akarere ka Nyaruguru, Huye ndetse na Bugesera nk’uko byakunze kugarukwaho cyane ko abangavu baho bugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuraperi Karigombe uherutse gusohora indirimbo ‘Hamba muri Roho’

Umuhanzikazi Kellia
Umuhanzi Samlo


Umuhanzikazi Joy


Umuhanzikazi Oda Uwimanzi


Umuhanzi Jabo Ignace


Umuhanzi Mutuzo


Umuhanzi Livingston


Norbert ucuranga piano


Umuhanzikazi Kellia


Umuryango Imbonizarwo uri kwifashisha abahanzi mu bukangurambaga bwagutse bwo kurwanya inda ziterwa abangavu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa