skol
startimes

Halima amaze kwamamara cyane kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu bikorwa by’abanyamideli[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 November 2020 Yasuwe: 6384

Halima Aden akomeje gutungura benshi kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu bikorwa byo kugaragaza imyambaro bikorwa n’abanyamideli.


Halima Aden ni umunyamideli umaze kwamamara cyane kubera kugaragara yerekana imideli yambaye yikwijwe ndetse azwiho kudakuramo igitambaro cyo mu mutwe kizwi nka hijad gikunzwe kwambarwa nabo mu idini ya isilamu.

Halima Aden, umunyamideli w’umunyamerika wo muri Somaliya, yavuze ko kugaragara yambaye hijad mugihe yerekana imideli byagiye bimugora cyane kuko abenshi bamucaga intege bavugako uko yambaye bidacuruza ariko ngo yaranangiye ahagaraga kumyemerere ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 avugako kwiyerekana yambaye Hidjah byatumye abura amahirwe menshi muruganda rwo kwerekana imideli, ariko agahamyako ntayandi mahitamo yari afite, yahisemo guhagarara ku myemerere ye.

Halima Aden amaze kwamamara cyane kubera kwigaragaza yambaye hijab

Kuri ubu uyu mukobwa amaze kwamamara cyane kurwego rw’isi, asigaye atumirwa mubitaramo bikomeye byo kumurika imideli akigaragaza yambaye imyambaro yikwijwe.

Aden wavukiye mu nkambi y’impunzi muri Kenya yimukira muri Amerika afite imyaka irindwi yagize ati: “Amaherezo namenye aho nagiye nabi mu rugendo rwanjye bwite rwa hijab, ariko ubu bamaze kubyakira, hari ababikunda hari n’abatabikunda gusa nzakomeza guhagarara kumyemerere yanjye.”

Aden yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2016, ubwo yabaga umugore wa mbere wambaye hijab – igitambaro cyo mu mutwe cyambarwa n’abagore benshi b’abayisilamu bumva ko kiri mu idini ryabo – mu marushanwa ya Miss Minnesota muri Amerika.

Kuva icyo gihe yagaragaye ku gifuniko cya British Vogue ndetse atumirwa no kumurika imideli muri New York Fashion Week.

Ibirori byo kwerekana imideli agaragaramo aba yikwije



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanasha yatunguranye ahishura ko akeneye Diamond ndetse amusaba kumufata...

Tanasha Donna kuri ubu uri muri Tanzania yagaragaje amarangamutima ye, aho...
26 January 2021 Yasuwe: 3595 0

Umugore yateje impaka avuga uburyo abagabo barutwa n’ imbwa

Ku rubuga rwa Twitter, umugore utamenyekanye amazina ye ya nyayo ariko...
26 January 2021 Yasuwe: 5189 0

Tanasha Donna yahawe urwamenyo ubwo yageragezaga gusoma Diamond ku...

Mu gihe hari hagikomejwe kwibazwa niba Diamond na Natasha Donna bari kubana...
26 January 2021 Yasuwe: 5800 0

Bebe Cool yahamije ko iby’urushako bitoroshye kuko umugore we ngo yanamuhaga...

Umuhanzi uri mubakunzwe mugihugu cya Uganda, Bebe Cool arishimira imyaka 19...
26 January 2021 Yasuwe: 5439 0

Social Mula yikomye Bruce Melodie wamwiyemeyeho

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mutarama 2021 nibwo abahanzi...
25 January 2021 Yasuwe: 6223 0

Diamond yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kongera kubonana n’umwana...

Umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo...
25 January 2021 Yasuwe: 4886 0