Hamaze kumenyekana umunsi umuhanzi Davido azagerera i Kigali

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 1 March 2018 Yasuwe: 706

Umuhanzi Davido utegerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo kiswe “30 Billion Africa Tour 2018” azasesekara mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu .

David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika ndetse no ku mugabane w’ i Burayi yatumiwe mu gitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’. kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro i Remera.

Mu kiganiro Kanobana Judo Umuyobozi wa Positive Production yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko bageze kure imyiteguro ndetse ko ibisabwa byose ngo uyu muhanzi aririmbe byamaze gutegurwa .

Yagize ati “Imyiteguro twarayikoze neza, ku ruhande rwa Davido na we ariteguye ku buryo igisigaye ari ukuza mu Rwanda akaririmbira abafana be bamutegereje . Ntabwo turamenya neza isaha azahagerera ariko ni kuri uyu wa Gatanu, isaha izamenyekane bitewe n’ikibazo cy’indege ye dushaka gukemura.”

Kanobana Judo yakomeje yongeraho ko azava mu Rwanda amaze gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi nyarwanda ku bufatanye na Sony Music ndetse azasubira muri Nigeria amaze gutambagizwa mu duce twihariye tugize umujyi wa Kigali .

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pallaso yasuye imva ya murumuna we nyakwigendera Ak47 agaragaza...

Pallaso numwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba murumuna wa...
18 March 2019 Yasuwe: 886 0

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] yabaye umuhanzi wa...
17 March 2019 Yasuwe: 4419 0

Umukobwa wa Micheal Jackson yatabawe arimo kwiyahura

Umukobwa wa Micheal Jackson, witwa Paris-Michael Katherine Jackson w’imyaka...
17 March 2019 Yasuwe: 3153 0

Young Grace yahishuye igitsina cy’umwana atwite n’izina azamwita

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko umuraperikazi w’Umunyarwanda...
17 March 2019 Yasuwe: 5797 0

Mu mafoto reba uburanga bw’inkumi yatwaye umutima w’umuhanzi nyarwanda...

Umuhanzi Rugamba Yves wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Yverry kuwa...
16 March 2019 Yasuwe: 8305 0

Umugore wa Michael Jackson yatunguranye ahishura uburyo atigeze aryamana...

Debbie Rowe, umugore wa kabiri wa nyakwigendera Michael Jackson yatangaje...
16 March 2019 Yasuwe: 6160 1