skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo abategura Miss Rwanda 2019 binjije kubera SMS zatoye ba Nyampinga

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Sponsored Ad

Amatora ya Miss Rwanda yo kuri telefoni yatangiye ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 ahagarikwa ku wa Kane Tariki 24 Mutarama 2019,yarangiye abanyarwanda bamaze gutoresha arenga miliyoni 27 (27,795,240Frw).

Sponsored Ad

Imibare y’abanyarwanda batoye yagaragaje ko munsi wa mbere w’amatora hoherejwe SMS zisaga134,039, ukubye n’igiciro cy’ubutumwa bugufi (30Frw kuri SMS imwe) uhita ubona ko uwo munsi hinjiye 4,021,170Frw.

Ku munsi wa kabiri hoherejwe amajwi 95,244,afite agaciro ka miliyoni 2,857,320Frw, mu gihe umunsi wa gatatu w’amatora habonetse amajwi 167,429 amafaranga yinjiye akaba ari 5,022,870Frw. Ku munsi wa kane ho hatowe amajwi arenga 164,857.

Nubwo hatatangajwe amajwi y’abakobwa 17 bari basigaye mu irushanwa,amajwi y’abakobwa 14 ba mbere yagaragaje ko hinjiye arenga 4,945,710Frw.Ku munsi wa nyuma w’irushanwa ibintu byarahindutse kuko amajwi yariyongereye agera ku 364,939 bingana n’amafaranga arenga miliyoni 10 (10,948,170Frw.).

Mu gihe cy’icyumweru,Mwiseneza Josiane na bagenzi be binjirije Rwanda Inspiration Back Up akayabo ka miliyoni 27 (27,795,240Frw).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 haramenyekana uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’ibisonga bye ndetse na Miss Popularity, mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conferance Arena i Rusororo.

Ibitekerezo

  • Ntekereko aribwo bwambere bibaye kandi ngirango impamvu barayizi none rero ikiguye gukurikira nabo ntekerezako nabo bakizi ubwo rero gahunda nigahunda twizeyeko ntakosa narimwe riri buhabere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa