skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu Kayitare Wayitare Dembe yiyise umwami w’aba-Slay Queen bo mu Rwanda akimika ShaddyBoo nk’umwamikazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’inkuru zitandukanye zagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda,bivugwa ko uyu muhanzi ari we mwami w’aba-Slay Queen bo mu Rwanda kandi akanahamya ko yabigizwe n’abakobwa beza basobanutse kandi ngo bumva ibintu vuba.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena nibwo uyu muhanzi yanditse izina ry’Indirimbo ye yitegura gushyirira hanze rimwe n’amashusho yayo ku itari 1 Nyakanga 2020,ikaba yitwa ’SLAY QUEEN’,ari no ku bw’iyo mpamvu byahise bimenyekana ko ashobora kuba yariyise umwami w’Aba-Slay Queen mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo.

Kayitare Wayitare Dembe abicishije ku mbuga nkoranyambaga yanditse agir’ati "Finally Nishimiye kubagezaho Izina ry’Indirimbo yanjye Nshya Nzashyira hanze ku itariki 1 Nyakanga 2020 !Iyi Ndirimbo ikaba yitwa #SlayQueen nkaba nzayisohorana n’Amashusho yayo! nkaba nyikoze nyuma n’imitswe nk’Umwami👑 w’Aba -Slay Queen 👸!Nkuko mudahwema kungaragariza ko muri Imfura ndabasabye mumfashe #GUSANGIZA #Share abandi iyi #Cover ya #ComingSoon!! INDIRIMBO YITWA SLAY QUEEN♕".

Kayitare Emmanuel wamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,n’izindi’...Mu mwaka ushize wa 2019 ukaba warasize ashyize hanze indirimbo ebyiri n’amashusho yazo ari zo ’ANITA na FATA KUMANO’ nyuma y’imyaka 10 atumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaba ari zo ndirimbo zamusubije mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa