skol
fortebet

Impamvu yatumye Senderi na Danny Vumbi bahezwa muri PGGSS8 yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Impamvu yatumye Senderi atajya muri PGGSS8 ni uko akunda gukoresha indirimbo zamamaza amakipe no kutagendera ku mahame y’ irushanwa.
Hashize iminsi micye mu Rwanda hatowe abahanzi bazitabira irushanwa rya PGGSS rizaba ku nshuro yaryo ya 8 aho ryajemo impinduka nyinshi zitandukanye zirimo itegeko riheza abahanzi bafite imyaka 35 rigafata umuhanzi Danny Vumbi ndetse na Sender Internation Hits .
Ubwo UMURYANGO twaganiraga n’ umwe mu bakozi ba Bralirwa bashinzwe gutegura iri rushanwa (...)

Sponsored Ad

Impamvu yatumye Senderi atajya muri PGGSS8 ni uko akunda gukoresha indirimbo zamamaza amakipe no kutagendera ku mahame y’ irushanwa.

Hashize iminsi micye mu Rwanda hatowe abahanzi bazitabira irushanwa rya PGGSS rizaba ku nshuro yaryo ya 8 aho ryajemo impinduka nyinshi zitandukanye zirimo itegeko riheza abahanzi bafite imyaka 35 rigafata umuhanzi Danny Vumbi ndetse na Sender Internation Hits .

Ubwo UMURYANGO twaganiraga n’ umwe mu bakozi ba Bralirwa bashinzwe gutegura iri rushanwa badutangarije ko Senderi akoresha ibinyuranyije n’ amategeko njyenderwaho y’ irushanwa nko kuririmba indirimbo zamamaza amakipe n’ ibindi bitemewe.

Yagize ati “ Akenshi Senderi twagiye tumwihanangiriza ko uburyo akoresha ashaka abafana bamutora bidakwiye mu irushanwa gusa yanze kuva kwizima yanga kubyumva , ibi byatumye rero tugendera ku myaka mu rwego rwo ku mwirukana mu irushanwa".

Mu kiganiro twakomeje tugirana twamubajije ku muhanzi Danny Vumbi nawe waje gusezererwa mu irushanwa kubera imyaka atubwira ko kuba Danny Vumbi yaravuyemo byatewe n’ uko bafashe imyaka igahuriza hamwe niyo i afite .

Yagize ati “Danny vumbi buriya natwe yaratubabaje kuko ubusanzwe dukunda ibihangano bye , gusa byose byatewe na Senderi twashakaga guheza mwirushanwa biza guhuza neza n’ imyaka Danny Vumbi afite gusa ntabwo twashakaga ko ava muri PGGSS kuko yarakoze bigaragara".

uyu muyobozi yasoje atubwirako umwaka utaha buriya byazacyemuka , cyangwa mu gihe Senderi yemeye gukurikiza amabwiriza yakongera agasubizwa mu marushanwa ntakibazo .

Ibitekerezo

  • nonese danny vumbi ubwo azize iki kowumva uwo mudashak ari senderi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa