skol
fortebet

Shaddyboo yagize icyo avuga ku mubano we na Diamond

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Shaddyboo yavuze ntamubano afitanye na Diamond uretse kuba ari umufana we nk’abandi bose.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma yaho ikinyamakuru kitwa Bongo 5 gikorera mu gihugu cya Tanzania gisohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Biravugwa ko uyu ariwe mufasha wa Diamond uba mu Rwanda (Amafoto+Amashusho) bagaragaza ibikorwa umubano wihariye bagiranye urimo kumutumira mu isabukuru y’amavuko ,kwambarana imyenda ndetse n’ibindi.

Ibi byateye abantu benshi kwibaza niba koko aribyo ,aho nyiri bwite Shaddyboo yabihakanye avuga ko ntawundi mubano afitanye na Diamond uretse kuba ari umufana we nk’abandi bose.

Yagize ati” “Ndi umufana erega nk’uko nawe uri umufana. Umva ndi umufana we ubyumve peee nta bindi bya hatari. Ndi umufana nk’abandi bose basanzwe.”

Si ubwa mbere benshi baketse urukundo hagati ya Shaddyboo na Diamond ahanini hashingiwe ku byo aba bombi berekana harimo amafoto bari kumwe ndetse n’amashusho abyina indirimbo ze bishingirwaho na benshi bemeza ko ntakubaza bafitanye umubano wa hafi.

Twakwibutsa ko ibi byose byamenyekanye ubwo Diamond yakundaga amashusho atandukanye Shaddyboo (Likes) ashyira kuri instagra ndetse akaba umwe mu bakobwa rukumbi akurikira mu Rwanda bikemezwa neza ubwo bashyiraga amafoto hanze bari kumwe ahantu hatamenyekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa