Hamenyekanye umukobwa w’ikizungerezi Mama wa Diamond ashaka ko ariwe arongora mu kimbo cya Tanasha

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 March 2020 Yasuwe: 9020

Nyuma y’itandukana rya Tanasha Donna na Diamond Platnumz, hari amakuru avugwa ko Tanasha yatangiye gutakarizwa ikizere nyuma y’amezi atanu gusa bamaranye mu rukundo, ndetse ngo hakaba hari umukobwa ubu ushyirwa mu majwi nk’umusimbura we.



Byakunze guhwihwiswa ko nyina wa Diamond atigeze akunda Tanasha, bijyanye n’uko hari ikizungerezi cyo mu gihugu cya Oman yari yaramaze kubonera umuhungu we, umukobwa ukomoka mu muryango w’abaherwe, ari na yo mpamvu Sandra Kassim Sanura yifuje ko umuhungu we ari we yarongora.

Bwa mbere uwo mukobwa yahuye na Diamond muri Gicurasi 2019, ubwo uyu muhanzi yari yagiye gutaramira muri Oman. Nyamukobwa ngo yahise atangira kwiyumva mu ndirimbo za Diamond, atangira no kumukunda atyo.

Umwe mu ncuti za hafi za Diamond yabwiye ikinyamakuru Global Publishers ko mu ntangiriro za 2019, nyina wa Diamond yamusabye kureka Tanasha ngo amusimbuze uwo mukobwa w’Umunya-Oman, undi ahitamo kubigenza gake, kuko ngo Tanasha yari afite inda y’amezi atatu.



Uwatanze aya makuru yavuze ko nyina wa Diamond n’umukobwa we witwa Esma bajya bacishamo bakajya gusura uwo mukobwa muri Oman.

Yavuze ko” Nk’umuntu uzi neza uriya miryango, Ntabwo nababajwe no kuba Tanasha yaratandukanye na Diamond.”

Aya makuru yanashimangiwe na Se wa Diamond, Nasseb wavuze ko uwo mukobwa yamwumviseho, gusa yirinda kugira byinshi amutangazaho.



Amakuru avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, umuryango wa Diamond wakoze ibirori wishimira igenda rya Tanasha, ibirori byabereye ahitwa Madale-Tegeta i Dar Es Salaam, ibi ndetse bikaba byemezwa n’umugabo wa nyina wa Diamond Uncle Shamte.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Tanasha Donna yasubiye iwabo muri Kenya avuye muri Tanzania, nyuma yo gutandukana na Diamond.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble cyndy cyn

    Ibibazo weeee😂😂😂😂😂

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Huddah Monroe yavuze uburyo yoherereje igitsina cye Mama we...

Huddah Monroe, umunya-Kenyakazi utajya aripfana ku byerekeye igitsina gore...
5 April 2020 Yasuwe: 5446 0

Umukobwa wa Mayweather yatawe muri yombi azira gukubita no gukomeretsa

Iyanna Mayweather yatawe muri yombi azira gukubita Lapattra Lashai Jacob,...
5 April 2020 Yasuwe: 2486 0

Tanasha yahishuye uburyo yagerageje kurwanira Diamond ariko aza...

Uyu muhanzikazi ntabwo yari yiteguye guhinduka umugore wo murugo wicaye...
4 April 2020 Yasuwe: 4397 0

Covid-19:Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagobotse imiryango itatu...

Muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rurimo n’Isi muri rusange byo kurwanya...
2 April 2020 Yasuwe: 2662 0

Umuraperi Fireman mu bagomba gufashwa muri ibi bihe bya Covid-19

Umuraperi Fireman avuga ko agowe cyane no kubaho muri ibi bihe abantu...
1 April 2020 Yasuwe: 3266 1

Sadio Mane nawe yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Kate...

Umunya-Senegal ukinira Liverpool, Sadio Mane, yahakanye ibyo kuba akundana...
1 April 2020 Yasuwe: 6085 0