skol
fortebet

Umushinga Mowzey Radio yashakaga gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Byamenyekanye ko nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yateganyaga gukora umushinga ku bijyanye n’imyidagaduro y’abana ku butaka yaguze mu Rwanda.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Ugblizz avuga ko uyu mugabo Mowzey Radio yateganyaga gushora imari mu bijyanye n’ibiruhuko maze akubaka ikigo cy’imyidagaduro y’abana ku butaka bivugwa ko ari bunini yaguze mu Rwanda ahantu hatatangajwe.

Aya makuru yongeraho ko Radio uretse kuba yari afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’ubuzima bwo mu twe yavanye Makerere, yateganyaga gusubira ku ishuri mu rwego rwo kunonosora impano y’ubugeni yari yifitemo.

Mu nzozi ze, Radiyo yifuzaga kuzakora ikintu kizaba intangarugero ku isi ku buryo azahora yibukwa mu mitima y’abantu.

Twakwibutsa ko Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018 azize imirwano yabereye mu kabari ka De Bar, Entebbe mu biremetero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Uyu mugabo wamenyekanye cyane binyuze mu itsinda rya Goodlyfe yaje kwitaba Imana ubwo yari mu bitaro bita Case mu mujyi wa Kampala. Yashyinguwe kuwa 3 Gashyantare mu gace ka Kagga, Entebbe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa