skol
fortebet

Hamisa Mobetto yagurishije impano yari yarahawe na Diamond

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mobetto yagurishije impano yari yarahawe na Diamond y’Imodoka yigurira indi modoka nshya.

Sponsored Ad

Hamisa Mabetto kuri ubu uri kuvugwa mu itangazamakuru cyane kubera umubano wihariye afitanye na Diamond kuri ubu yagurishije imodoka yo mu bwoko bwa Rav 4 yari yaraguriwe na Diamond yigurira indi modoka nshya ya Toyota Vanguard nyuma yuko avuye muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Ibi bibaye nyuma yuko hatangajwe inkuru ivuga ko uyu mugore yatewe umwaku n’uyu mugabo kuva bamenyana nawe kugera magingo aya .Aho ahamya ko nubu imivumo ye ikimukurikirana.

Ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yerekezga mu gitaramo yari yaratumiwemo muri Amerika kijyanye no kumulika imideli ,aho yavuze ko atigeze yoroherwa n’ubuzima yabayemo kuva yamenyana na Diamond kugera ubu we afata nko kuba yaramuteye umwaku.

Kuri ubu yamaze kugura imodoka yo mu bwoo bwa Toyota Vanguard nyuma yuko agurishije iyo Diamond yari yaramuhaye nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla gikorera muri Kenya. Hakaba hanasohotse n’amashusho agaragaza uyu mugore yicaye muri iyo modoka nshya idafite n’ikirango cyayo cy’imibare.

Twakwibutsa ko kuri Hamisa Mabetto yabyaranye na Diamond umwana umwe aho kuri ubu batagicana uwaka ndetse ikaba ari nayo ntandaro yatumye Zari The Boss Lady yahukana akareka Diamond amushinja ko amuca inyuma ndetse akabyara mu gasozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa