skol
fortebet

Hamisa Mobetto yerekanye undi musore bivugwa ko bari mu rukundo

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa abinyujije ku rubuga rwa Snap Chat yashyize hanze ifoto y’umusore bari mu rukundo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 6 Ugushyingo 2018 ,nibwo umunyamideli Hamisa Mabetto yashyize hanze ifoto igaragaza umusore bivugwa ko bari mu rukundo maze ashyiraho n’ikimenyetso cy’umutima.

Nyuma yuko benshi babonye iyi foto batangiye kuvuga ko uyu mugore yaba yaravuye ku cyemezo aherutse gutangaza ko yafashe kijyanye no kuba atazongera gukundana hafi aho aho yavugaga ko kuri ubu ari kurwana n’urugambo ryo gukora iyo bwabagabo ngo yiyubake nyuma yo kugura kugurisha imodoka yahawe na Diamond akigurira indi.

Mu kiganiro Shufaa Lutiginga Nyina wa Hamisa yagiranye na Ijumaa Wikienda dukeshya iyi nkuru yavuze ko umukobwa we bamubeshyera ahubwo ko uri musore yashyize hanze ari umunyamakuru umufasha mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bye bitandukanye birimo imideli.

Yagize ati” Hari impeta mubona yambaye ,icyo nzi neza nuko Hamisa ibyo atabirimo kubera ko ubu ntagikeneye abamwizeza gukora ubukwe [..]uriya musore ni umuntu usanzwe umushyigikira mu bikorwa bye.”

Hamisa Mabetto uherutse kugurisha imodoka yaguriwe na Diamond akigurira indi yavuze ko ubu yatangiye kubona imigisha yari yarabuze akiri kumwe na Diamond kubera ko ngo Diamond yari umuteramwaku watumaga atagera ku iterambere ryiza nkiryo ari kubona magingo aya.

Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa ahora ahinduranya abagabo baryamana.Muribuka ko yabyaranye umwana na Diamond.Gusambana byahindutse "gukundana".Ntabwo ari byiza gutandika sex nkutandika inyanya.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Ubu buto bumushuka,ejo azaba yabaye "umukecuru" nta muntu umureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa