skol
fortebet

Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond ari mu gahinda kenshi kubera kubura umukunzi

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi, Hamisa Mobetto,ari mu gahinda gasaze kubera kubura umukunzi nyuma y’aho umunyamerika bakundanaga umuteye indobo.

Sponsored Ad

Hamisa watandukanye n’umukinnyi w’Umunyamerika,ari mu gahinda ko kubaho nta mukunzi agira,cyane ko Diamond yisungaga ubu yibereye mu rukundo na Tanasha Dona wo muri Kenya .

Hamisa yagiye kuri Instagram abwira abafana be ko nta mukunzi agira kugira ngo babimenye ndetse bumve neza ububabare afite wenda hagire umugoboka cyane ko ngo ujya gukira indwara ayirata.

Hamisa yagize ati “Ejo hashize nari mfite umukunzi,ariko ubu ndi njyenyine.”

Mu mwaka ushize nibwo Hamisa Mobetto yashyize hanze indirimbo yitwa Tunaendana yagaragayemo uyu mukunzi we w’umunyamerika baherutse gutandukana.



Hamisa yabuze umukunzi nyuma yo gutandukana n’umunyamerika mu minsi ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa