skol
fortebet

Hamisa Mobetto nyuma yo gutangaza ko Diamond ariwe wamuteraga umwaku reba imodoka y’igitangaza yiguriye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mobetto wagacishijeho n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma bakaza gushwana mu kwezi gushize, yamaze kwiha impano y’imodoka nshya nyuma y’igihe gito atandukanye n’uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Umwuka mubi hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto wabyutse mu kwezi gushize, nyuma y’uko uyu muhanzi ashinje uyu mukobwa banafitanye umwana w’umuhungu kujya kumucishiriza inzaratsi kugira ngo amukundwakaze.

Mobetto watangiye kwerekana ko ashobora kubaho ku giti cye adateze amaso kuri uyu munyamuziki w’ikimenyabose muri Tanzania, yamaze kwigurira imodoka itukura nshya yo mu bwoko Toyota Vanguard. Iyi modoka ije yiyongera ku yindi yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4 yaguriwe na Diamond bahoze bakundana. Ni nyuma y’uko uyu munyamideri yari amaze kubyarana na Diamond Dylan, umwana w’umuhungu bafitanye.

Toyota Vanguard nshya Hamisa Mobetto yiguriye.

Magingo aya Hamisa Mobetto aherereye Houston muri Leta ya Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho yagiye aherekejwe n’umuhanzi w’iwabo muri Tanzania witwa Christian Bella. Byitezwe ko aba bombi bazabonana na Lira Galore, umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa