skol
fortebet

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na Diamond

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu bakomeje kuvuga ko uyu muhanzi atakimuha indezo yo kwita ku mwana babyaranye witwa Dylan.

Sponsored Ad

Aya makuru yavugaga ko Diamond yahagaritse gutanga indezo nyuma yo gutandukana na Mobetto kwabaye muri Kanama umwaka ushize, uyu muhanzi ashinja Hamisa gushaka kumutega amarozi ngo bakore ubukwe.

Ngo Mobetto yasigaranye igikomere ku mutima kubera kubengwa na Diamond ndetse akaba ataranumvikanaga n’abo mu muryango w’uyu musore cyane cyane nyina.

Hamisa aganira na Global Publishers, yagaragaje ko yijunditse abakomeje kugenda bamubaza niba koko Diamond Platnumz atagitanga indezo.

Ati “Namwe murarambiranye none niba yararetse gutanga indezo ya Dylan bibarebaho iki? Nimundeke, ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye ntibubareba. Murambaza kugira ngo bigende bite?”

Diamond yabyaranye umwana na Hamisa ubwo yacaga inyuma Zari bahoze babana banafitanye abana babiri.

Mu 2017 Hamisa yigeze kukameza avuga ko Diamond Planmuz yihunza inshingano za kibyeyi ntatange indezo y’umwana babyaranye. Urukiko rwaje guhagarika iki kirego nyuma y’ubusabe bwa Diamond washakaga ko bikemurwa mu bwumvikane hatitabajwe amategeko.

Nyuma y’ubwumvikane Diamond yari yaremeye kujya atanga ibihumbi 230 by’amashilingi ya Tanzania. Muri Nzeri 2017 nibwo Diamond yemeye umwana w’uyu munyamideli nyuma y’igihe cyari gishize yaramwihakanye.

Yabyemeye ari uko Mobeto asohoye amafoto y’uyu muhanzi baryamanye ndetse n’ubutumwa butandukanye bugaragaza gutongana no gucishanya bugufi hagati ya Zari na Hamisa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ’Salome’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa