skol
fortebet

Hamisa Mobetto yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wamukunze akamwibagiza Diamond

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mobetto yatangaje ko yamaze kwambika impeta y’urukundo n’umusore wamukunze akamwibagiza Diamond wamubenze.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2019 , nibwo Hamisa Mobetto yasakaje ifoto ye hanze yambaye impeta ndetse ari mu mpano y’imodoka ya BMW [Be My Wife] yahawe n’umugabo wasimbuye Diamond kuri ubu uri mu byishimo n’umunya-Kenya kazi Tanasha Donna.

Hamisa utigeze agaragaza umusore wamwambitse iyi mpeta gusa biravugwa ko ari umugabo yigeze kwifototanya nawe kuri ubu ukomoka muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Mu magambo uyu munyamidelikazi akaba n’umuririmbyi yanditse yavuze ko yishimiye iyi mpeta yambitswe ndetse nawe yamwemereye kuzamureba umufasha.

Twakwibutsa ko Hamisa ari umwe mu bagore babyaranye n’umuhanzi Diamond kuri ubu umaze kwibikaho abana 5 yabyaranye n’abagore batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa