addresiya
startimes

Hamisa Mobetto yanyomoje Zari ibyo ashinja Diamond Platnumz

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 May 2019 Yasuwe: 4986

Hamisa Mobetto wamenyekanye nk’umunyamderi kuri ubu akaba yarinjiye mu muziki, yanyomoje Zari Hassan udasiba gushinja umuhanzi Diamond Platnumz kuba ‘umubyeyi gito’.



Hamisa na Zari bombi bahuriye ku kuba barakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana na we. Hamisa Mobetto afitanye n’umuhanzi Diamond umwana umwe w’umuhungu, mu gihe Zari afitanye na we abana babiri barimo umukobwa n’umuhungu.

Ku ruhande rwa Zari, akunze kumvikana ashinja Diamond kutita ku bana yabyaye nk’umubyeyi. Diamond yemera ko ibyo byabayeho, gusa bikaba byaratewe n’uko uyu wahoze ari umugore we akora ibishoboka byose ngo atabonana n’abana be.

Mu gihe Zari ashinja Diamond kuba umubyeyi gito, Hamisa Mobetto we si ko abibona ngo kuko Diamond ari umubyeyi wita ku bo yabyaye.

Mu kiganiro na Wasafi TV, Hamisa Mobetto yahishuye ko Diamond Platnumz bamaze gutandukana ari umupapa udasanzwe.

Yagize ati” Diamond akoresha umwanya we nk’umupapa neza. Ni umupapa udasanzwe.”

Yongeyeho ati” Nta kintu gikomera nko kurera umwana wenyine, ariko we yarabyoroheje kuko yampaye ubufasha nka se w’umwana wanjye.”

Aya magambo ya Mobetto aje atesha agaciro amakuru yari yasohotse mu mezi ashize avuga ko uyu mugore yaba yarajyanye Diamond mu nkiko amushinja kwirengagiza gutanga ubufasha yari asanzwe aha Dylan, umwana w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Hamisa Mobetto yabajijwe niba koko Diamond yaba yarirengagije gufasha umwana we, asubiza ko niba Diamond yaba yarabikoze ntawe bireba.

Ati” Aho bigeze ibi ndabirambiwe. Ese niba yarahagaritse inshingano ze kuri Dylan ikindi yaba akora ni iki? Mureke ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye kuko ntawe bureba. Ese niba yarahagaritse kwishyura ubufasha bw’umwana bibarebaho iki? Nimwite ku bibareba mureke kwivanga mu bibazo by’umuryango wanjye.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amahari yatumye Kim Kardashian na Kanye West buri umwe yitarura...

Amakuru arimo gutangazwa n’ikinyamakuru The Sun avuga ko mu rugo...
7 June 2020 Yasuwe: 1 0

Abafana baguye mu kanu nyuma yo gushwana kwa Wizkid na Davido byari bizwi...

Abahanzi bakomeye cyane muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka...
6 June 2020 Yasuwe: 915 0

Umwana wa George Floyd yavuze uburyo urupfu rwa Papa we rwahinduye...

Umuhanzi w’injyana ya hip-hop, Kanye West, yemeye kwishyura amafaranga...
6 June 2020 Yasuwe: 3870 0

Mushiki wa Diamond yavuze ku gusubira kwa Musaza we na Zari

Esma Platnumz akaba na mushiki w’umuhanzi w’igikomerezwa mu muziki wa...
5 June 2020 Yasuwe: 3567 0

Ringtone umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye...

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya utavugwaho rumwe wo muri Kenya, Ringtone...
5 June 2020 Yasuwe: 2015 0

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond...

Umukobwa usanzwe agaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond...
5 June 2020 Yasuwe: 2339 0