skol
fortebet

Hamisa Mobetto yashyize hanze amafoto agaragaza umusore uri kumuhoza amarira yatewe na Diamond

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa yashyize hanze amafoto agaragaza ari kumwe n’umusore kuri ubu bari mu rukundo rw’ibanga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 9 Ugushyingo 2018 ,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza Hamisa Mobetto ari kumwe n’umusore bivugwa ko afite inkomoko muri Amerika bari mu munyenga w’urukundo.

Ibi bije nyuma yuko Hamisa Mobetto yitabiriye igitaramo muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika aho bivugwa ko ariho yahuriye n’uyu musore utari wamenyekana amazina ye bwite. Nubwo Hamisa ataragira ukuri icyo avuga kuri uyu musore gusa amafoto akomeje gusakaza ku mbuga nkoranyambaga araca amarenga ngo urukundo rugeze kure.

Mu mafoto yashyize hanze bari kumwe harimo agaragaza uyu musore w’intarumikwa ateruye uyu mukobwa ndetse n’izindi amuryamyeho bigaragara ko bari bahuje urugwiro bombi.

Mu cyumweru gishize kandi nibwo itangazamakuru ryo muri Tanzania ryabazaga nyina wa Hamisa niba yaba hari amakuru azi kubijyanye n’umusore uri mu rukundo n’umukobwa we mu gusubiza abamubajije yababajije niba hari agatimba babonye yambaye mu rwego rwo kuberera ko ntakidasanzwe kiri hagati yabo ndetse aboneraho no kubabwira ko umukobwa we ari mu rujyendo rwo kwiyubaka kugirango yiteze imbere.

Mu mafoto uyu mugore akomeje gushyira hanze agenda ashyiraho utumenyetso twerekana ko bari mu rukundo nubwo ntakintu ajya yandika kuri aya mafoto ahubwo ashyiraho utumenyetso duca amarenga y’urukundo gusa.

Hamisa n’umwe mu bakobwa bakunze kuvugwaho byinshi mu gihugu cya Tanzania ndetse n’umugore wabyaranye n’umuhanzi Diamond nyuma bakaza gutandukana nubwo hatamenyekanye impamvu yabiteye.

Ibitekerezo

  • Abakobwa numva mbasabiye kabisa.Uyu yaryamanye n’abahungu benshi,barimo DIAMOND babyaranye umwana.Gusambana,bisigaye byitwa "gukundana".Ngo "bari mu rukundo".Nyamara iyo umuhungu amaze kumuhaga,aramuta.N’uyu azamuta vuba cyane.Ikibabaje kurushaho,nuko gusambana bibabaza imana cyane.Ariko ugasanga nicyo cyaha abantu bakora kurusha ibindi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa