skol
fortebet

Hamisa Mobetto yongeye gushyushya imitwe y’abakunzi ba Diamond agaragaza ko hagati yabo hari ikintu benshi batazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Hamisa Mobetto yongeye gushyushya imitwe y’abakunzi ba Diamond agaragaza ko hagati yabo hari ikintu benshi batazi
- Ibya Hamisa Mobetto na Diamond bikomeje kubera urujijo abatari bake

Sponsored Ad

Hamisa Mobetto yongeye kwiharira imitwe y’inkuru z’ibinyamakuru, ni nyuma yo gushyira ahagaragara ifoto maze amagambo yayanditseho agatuma abantu batangira guhwihwisa ko uyu munyamideli yaba akiyumvamo Diamond Platnumz.

Nyuma y’igihe kitari gito Hamisa Mobetto na Diamond bavuzwe mu bitangazamakuru ko babayaranye nyuma bakumvikana bari mu nkiko Hamisa yaka indezo, kuri ubu hongeye kugaragara ifoto Hamisa ubwe yishyiriye ahagaragara, igaragaza yaba agikunda uwo wabyaranye umwana w’umuhungu.

Kuri iyi foto Hamisa yashyize ahagaragara igaragara umugabo n’umugore umwe yabaye inkweto zisa neza na zimwe mu nkweto Diamond yagaragaye ya mbaye igihe kimwe.

Kuri iyi foto Hamisa yanditseho ati” Urukundo” arangije arongera ati "nkunda uru rukweto.”

Iyi foto iragaragaza iyo Hamisa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse n’igaragaza Diamond yambaye inkweto zisa neza n’iziri mu ifoto Hamisa yasangije abakunzi be.

Iyi foto igiye ahagaragara nyuma y’indi yagaragaye mu itangwa ry’ibihembyo bya Sinema Zetu International Filme Festival. aho Diamond na Hamisa bagaragaye bahoberana imbere y’imbaga abantu bakumirwa.

Ikibazo kiri kwibazwa na benshi ni ukwibaza niba koko Hamisa yaba agifitanye umubano na Diamond nyuma y’aho Diamond atandukaniye na Zari bikanagaragara ko Hamisa nawe ari umwe muri za nyirabayazana.

Uyu mwari akaba yaratangiye kuvugwaho kugirana umubano wihariye na Diamond nyuma y’aho garagaraye mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond Platnumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa